Site icon Rugali – Amakuru

Augustin Niyitegeka wa NDP itavuga rumwe na leta y’u Rwanda yaraburiwe irengero avuye mu Burundi

Augustin Niyitegeka

Emeline Nishimwe, umufasha wa Augustin Niyitegeka yabwiye BBC Gahuzamiryango ko aheruka kuvugana nawe italiki 1 z’ukwezi kwa mbere mu 2020 isaha 5 n’iminuta 34 z’umugoroba.

Icyo gihe umugabo we Augustin Niyitegeka yamubwiraga ko asigaje gushirisha amakashe ku mpapuro z’inzira ku biro by’abinjira n’abasohoka biri ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Uyu mufasha wa Niyitegeka avuga ko yabimenyesheje abashinzwe iperereza mu Rwanda, RIB, kugira icyo kigo kimufashe gushakisha umugabo we, ariko ngo hashize iminsi 13 nta gisubizo kimuhumuriza ko umugabo we yaba akiriho.

Kugeza ubu ntaramenya icyo umugabo we yaba azira. Yagize ati : ”Mu byo ntekereza harimwo ibya politike kuko hari ishyaka ayoboye”.

Emeline Nishimwe avuga ko amaze kujya ku biro bishinzwe iperereza i Kigali inshuro eshanu ariko ngo ntibaramumenyesha iyo umugabo wiwe yaba aherereye.

RIB iracyakora itohoza

Michelle Umuhoza, umuvugizi w’ikigo gishinzwe iperereza mu Rwanda, RIB, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uyo mutegarugori yashikirije ibirego icyo kigo kandi baracyakora barakora amatohoza.

Yasabye ko ibyafasha byose mu kurondera uyu umugabo wuyu mugore Emeline yabishyikiriza urwo rwego mu gihe rukiriho rurakora amatohoza.

Si ubwa mbere abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda baburirwa irengero mu nyuma bakaza kuboneka batawe muri yombi na leta y’u Rwanda cyangwa bishwe.

Leta y’icyo gihugu ariko yamye ihakana uruhare urwo ari rwo rwose mu guhohotera abatavuga rumwe nayo, n’aho amashyirahamwe atandukanye aharanira agateka ka zina muntu avuga ko afite ibimenyetso byerekana ko ibikorwa nk’ibyo biba.

BBC Gahuza

Exit mobile version