Maze kumva aba baturage muri Ngoma bagiye mu muhanda kubera kumara amezi 3 badahembwa byampaye ikizere ko bishoboka ko igihugu cyose gishobora kujya mu mihanda mu minsi iri imbere kubera ibibazo biri guterwa na leta ya Kagame.
Aba bakozi 2000 bacukuye amaterasi muri Ngoma ariko RSSB imaze amezi 3 itabahemba. Aho Kagame n’Intorehamwe bibeshya nuko bibwira ko bashobora kubeshya no kubeshyera abaturage ubuziraherezo. Nawe barabeshya ngo amafaranga yarayobye ubundi bakabeshyera abakozi ngo banditse za konti zabo nabi.
None se abakozi bose 2000 bandika Konti nabi? Ibi byo kwita abaturage injiji bizabakoraho. Nkuko bisanzwe kandi kubeshya biba muri roho ya Kagame n’abakozi be, bahise batanguranwa babeshya abaturage ko amafaranga yasohotse. None se aya mafaranga avuye he?
Icyo nakwemeza nuko ubu DMI irimo guhiga bukware aba bakozi ndetse nkuko umwe yabivuze aho kubahemba amafaranga yabo ubu bari kubahemba inkoni cyangwa noneho bazabahemba udufuni! Iyumvire nawe akababaro kaba bakozi 2000:
Ubwanditsi
Rugali