Wa mugani wa Kagame urabeshya ariko ugashiduka ikinyoma wagisanze ku muryango wawe mu gitondo. Erega Minisitiri wa Kagame ushinzwe ibyo ntazi Gatete arihandagaza ati ubukungu bwu Rwanda bwiyongereyeho kangahe kw’ijna ntamenya mu gihe abanyarwanda hirya no hino barira ayo kwarika harimo abasigaye barya imbwa, ibintu bitigeze bibaho ku ngoma ya cyami, ingoma ya Kayibanda ndetse n’ingoma ya Habyarimana.
Ingoma ya Kagame yazanye udushya twinshi abanyarwanda tuzahora twibukiraho. Nawe abanyarwanda bararya imbwa bitarigeze bibaho kubera inzara basigaye bita amazina nka NZARAMBA, ESE WARWAYE RYARI, FUNKGA METALIKI DUHURIRE NY…. n’andi mazina ntarondoye. Ese amagorofa muri Kigali nibwo bukungu?
Iyumvire nawe aho abaturage bavuguruza leta ya Kagame ishaka kubabeshyera ko bakize cyangwa badashonje: