Site icon Rugali – Amakuru

Ariko se ko Rujugiro yabahunze, ibinyamakuru bya Kagame bimushakaho iki?

Rujugiro akomeje gutera ikirenge mu cya Cecil Rhodes ufatwa nk’uwateje akaga Afurika y’amajyepfo. Tariki 29 Mutarama 2019, Daily Monitor yatangaje inkuru igira iti “We are never motivated by profit margins alone cyangwa se ngo “Ntabwo dushishikajwe n’inyungu zonyine”, inkuru ivuga ku mucuruzi w’itabi, umuherwe witwa Rujugiro.

Tribert Ayabatwa Rujugiro yigaragaza nk’umuntu wita ku kiremwamuntu, umunyafurika ukunda amahoro ushyira icyiza imbere ya byose kandi akagendera ku gitekerezo cyo guteza imbere imibereho myiza, mbese nka kumwe kwa Bill Gates na Michael Bloomberg.

Nyamara Rujugiro si Michael Bloomberg cyangwa Bill Gates, uti ‘kuki?’

Ubwabyo izina ry’uruganda rwe Pan African Tobacco Group rirabisobanura. Rujugiro avuga ko uruganda rwe ari urunyafurika aho kuba urunyarwanda, rukanagaragaza ngo ‘uruhare rudasanzwe’ yagize kuri uwo mugabane.

Ni iby’agaciro kugaragariza rubanda ishusho nyayo ya Rujugiro ndetse n’inzira yakoresheje ngo agere ku bukire afite.

Rujugiro yatangiriye ubucuruzi bwe mu Burundi mu myaka ya za 1970, ni naho ubucuruzi bwe bwatangiriye kumwungukira cyane. Aho niho Rujugiro yamenyeye ko imikorere ya Leta ishobora kugenga ubukire bw’umuntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi.

Mu gihugu kidacunzwe neza, biroroshye gukwepa amategeko no kwinjirira inzego zacyo.

By’umwihariko yamenye ko kwikundishwa ku banyapolitiki bari ku butegetsi (bamunzwe na ruswa) muri icyo gihugu, ngo bizamufashe kwigizayo abacuruza bimwe na we ubundi asigare mu kibuga wenyine yisanzuye, birumvikana akaboneraho no gukwepa imisoro.

Rujugiro ntiyajyaga atana n’agatsiko kari ku butegetsi mu Burundi by’umwihariko abantu ba hafi ya Perezida Jean Baptiste Bagaza wayoboye icyo gihugu imyaka igera ku 10 kuva muri za 70.

U Burundi bwari igihugu gikennye ariko Rujugiro n’ako gatsiko bari abaherwe. Ngiyo imikorere y’ubucuruzi azwiho cyane.

Ubushuti bwa hafi bwa Rujugiro na Bagaza bwatumye ahigwa cyane n’ubutegetsi bwa Pierre Buyoya wamusimbuye.

Rujugiro hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’imari, Albert Muganga ndetse na Isidore Nyaboya wacukuraga amabuye y’agaciro, baje gufungirwa muri gereza ya Bubanza.

Muri Werurwe 1990, Rujugiro afatanyije n’umwe mu basirikare, baroze abarindaga gereza maze baratoroka bahungira muri Afurika y’Epfo, nyuma uwo musirikare aza kugwa mu mpanuka y’amayobera.

Muri Afurika y’Epfo niho Rujuguro yatangiriye kwiyita uhangayikishijwe n’iterambere rya Afurika. Yahakomereje bwa bucuruzi bwamugize umuherwe i Burundi, yiyegereza agatsiko kari ku butegetsi maze ubucuruzi bwe abukwirakwiza Afurika y’Epfo yose.

Mu gitabo cy’umunyamakuru Jacques Pauw cyitwa “The President’s Keepers: Those Keeping Zuma in power and Out of Prison,” yavuzemo agatsiko k’abacuruzi b’itabi rya magendu muri Afurika y’Epfo, karangajwe imbere na Rujugiro.

Mu gitabo cye yagize ati “Uretse kunyereza imisoro, magendu y’itabi inakorerwamo ibindi byaha nk’iyezandonke, amanyanga, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.”

Yakomeje agira ati “magendu y’itabi ihombya Guverinoma ama-rand miliyari eshatu z’imisoro, kubona amafaranga atemewe ndetse na ruswa.”

Nk’uko yabikoraga i Burundi, Rujugiro akorana n’agatsiko kari ku butegetsi mu kunyereza imisoro yakabaye ijya mu isanduku ya leta igakoreshwa mu guhindura imibereho myiza y’abaturage, akayakoresha mu nyungu ze bwite.

Izo magendu zinjirije Rujugiro “inyungu igera ku 1000 % by’ayo yashoye muri ubwo bucuruzi bw’amanyanga.”

Ibi binyomoza ibyo we atangaza ko ubucuruzi bwe butagamije inyungu ahubwo ku rundi ruhande, ayo mafaranga abona mu buryo bwa magendu niyo ahindukira agakoresha mu bindi bikorwa bibi birimo gukodesha abicanyi n’amabandi nk’uko umunyamakuru Pauw abivuga.

Ibyo nibyo bituma Afurika y’Epfo iza mu bihugu bitanu bya mbere ku isi bifite ubucuruzi bw’itabi burimo magendu nyinshi.

Icyakora Afurika y’Epfo itandukanye n’u Burundi. Mu mwaka wa 2007 ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo bwatangiye gukomanga ku muryango wa Rujugiro.

Icyo gihe batangiye iperereza ku misoro Rujugiro yanyereje ingana na miliyoni zirindwi z’amadolari, ajyanwa mu rukiko ashinjwa ibyaha bigera kuri 25 birimo amafaranga yagiye abona mu buryo butemewe no gukwepa imisoro.

Rujugiro yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ubwo yari mu ruzinduko mu Bwongereza ari naho yafatiwe, nyuma yambikwa inzogera y’icyuma ngo atazatoroka.

Yaje kugarurwa muri Afurika y’Epfo ngo yisobanure kubyo ashinjwa, bishingiye kuri Sosiyete ye Mastermind Tobacco Company iherereye i Wilsonia muri Afurika y’Epfo.

Nyuma y’imyaka mike u Rwanda narwo rwatangiye kumukurikiranaho kunyereza imisoro rufatira imitungo ye.

Rujugiro yagiye afatwa atwaye itabi mu modoka zitwara abarwayi

Tariki 13 Nzeri 2005, imbangukiragutabara yo mu bwoko bwa Land Cruiser yari itwawe n’abarimo Antoine Kayiranga, Octave Mutijima na Javier Gahizi yafatiwe mu yahoze ari perefegitura ya Kibungo, bayisatse bayisangamo amasegereti.

Tariki 19 Nzeri 2005 ikirego cyatanzwe mu rukiko rwa Nyarugenge. Abafashwe bemera ko bahabwaga amabwiriza na Rujugiro.

Ibintu bimaze kumushobera haba mu Rwanda na Afurika y’Epfo, Rujugiro yimukiye muri Nigeria akomerezayo ubucuruzi bwe. Yemerewe kuhakorera ariko ategekwa kuhubaka uruganda mu myaka itarenze itatu. Yarabyemeye kandi asohoza isezerano.

Imikorere ye muri Nigeria ntaho itandukaniye n’iyamuranze aho yagiye akorera hose mbere.

Nk’ahandi hose, Rujugiro ari no muri Uganda kandi ntajya yishyura imisoro ahubwo ayo yagashyize mu misoro ayashora mu mifuka ya bimwe mu bikomerezwa by’icyo gihugu.

Abo yishyura ni nabo bamucungira umutekano ku buryo budasanzwe iyo yasuye icyo gihugu haba we, abana be cyangwa umushyushyarugamba we David Himbara. Barindirwa umutekano nk’uko bikorerwa bamwe mu banyacyubahiro bakomeye.

Ni nako byagenze mu Ugushyingo umwaka ushize ubwo Himbara n’itsinda ritunganya amafilime bari muri icyo gihugu bakoraga filime mbarankuru igaragaza Rujugiro nk’umugiraneza.

Ngubwo ubunyafurika bwa Rujugiro butandukanye n’ubw’abamwamamaza nka Himbara baherutse kugerageza kwerekana mu binyamakuru nka Daily Monitor n’ibindi byo muri Afurika.

Ese koko hari icyiza yigeze akora? Abamuriraho niko bavuga. Icyakora niyo haba hari icyiza yakoze, ibyo cyangije kugira ngo kiboneke nibyo byinshi kurusha inyungu zikivamo.

Biragoye ko ubucuruzi bwa Rujugiro bukwepa imisoro ya Leta wabutandukanya na kabitera y’umubabaro n’amarira by’abaturage babuze ibikorwa remezo nk’amavuriro n’amashuri mu gihe abafite inyungu mu bucuruzi bwa Rujugiro, iyo barwaye bajya kwivuriza mu mahanga ndetse abana babo ni naho biga.

Ushingiye kuri ibi, akamaro Rujugiro avuga ko yagiriye Afurika ni icyuka gusa.

Rujugiro ahubwo ashobora kuba ashaka kwihorera ariyo nayo mpamvu kuvuga ko ‘kuza muri Uganda bitagamije inyungu gusa”, atari amagambo yo kwirengangizwa.

Ahubwo birashoboka ko izo nyungu zindi avuga ari izijyanye n’umugambi we mubisha ugamije guhungabanya igihugu gituranyi (cya Uganda) cyashyize hanze kikanabangamira ibikorwa bye bibi, bikaba ari nako kwaba ukuri nyako kw’inkuru Rujugiro yanyujije muri Daily Monitor.

Ubwanditsi: Iyi nkuru yanditswe na Albert Rudatsimburwa mu Cyongereza, ibanza gutangazwa na The New Times. Yashyizwe mu Kinyarwanda n’umwanditsi wa IGIHE. Rudatsimburwa ni umunyamakuru w’inararibonye, ni Umuyobozi wa Contact FM/TV akaba ari n’inzobere muri politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Umwongereza Cecil Rhodes yabaye Minisitiri w’Intebe wa Cape muri Afurika y’Epfo (1890 to 1896) mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza, aba umuherwe ukomeye n’umucuruzi wa diyama, ndetse ni we Rhodesie y’Epfo (Zimbabwe) na Rhodesie ya Ruguru (Zambia) zakomoragaho aya mazina.

Gusa anashinjwa ibibi byinshi birimo no kuba ari umwe mu bakenesheje abaturage benshi akanaharurira amayira ivangura rya Apartheid, mu guhindura amategeko yima abirabura uburenganzira bwo gutora no gutunga ubutaka.

 

Rujugiro Tribert yafashwe nk’urimo gutera ikirenge mu cya Rhodes

Source: Igihe.com

Exit mobile version