Site icon Rugali – Amakuru

Ariko Rupiyefu ya Kagame izareka kudufata nk’ibijuju ryari? Ngo Ndabarasa yatahutse? Ahubwo nimurekure n’abandi mugifunze niba mutarabishe!

Umunyamakuru Ndabarasa wahunze atinya inkurikizi z’ibyaha by’abavandimwe be yatahutse. Umunyamakuru Ndabarasa John wayoboraga Sana Radio yongeye kuboneka nyuma y’igihe yaraburiwe irengero n’umuryango we waragize ubwoba bwo kugeza iki kibazo kuri Polisi y’u Rwanda, ubwoba bavugaga ko batewe n’uko uyu munyamakuru ari muramu wa Joel Mutabazi wahoze afite ipeti rya Lieutenant ubu akaba yarakatiwe gufungwa burundu azira ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba n’umugambi wo kugirira nabi igihugu n’umukuru w’igihugu. Ndabarasa na we, nyuma yo kugaruka yemera ko yari yarahunze bitewe n’ibyaha abo mu muryango we bari barakoze bamwe bagafungwa abandi bagatoroka.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2016, nibwo abakoranaga na Ndabarasa John kuri Sana Radio kimwe n’abo mu muryango we, batangaje ko baheruka kumuvugisha mbere ya tariki 7 Kanama 2016, kuva ubwo na telefone ye ikaba itari iriho kandi batari bazi aho aherereye, gusa ubu yagarutse i Kigali anashimangira ko yari yarahunze kandi ko yabitewe n’ubwoba bw’ibyo bamwe mu bavandimwe be bari bakurikiranyweho.

Ndabarasa John asanzwe ari umuhanzi akaba n’umunyamakuru

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, Ndabarasa John yashimangiye ko yari yarahungiye muri kimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ariko avuga ko atari Uganda nk’uko byakunze kuvugwa ko ari ho yaba yarerekeje. Yiyemerera ko yagiye ahunze akanashakisha uburyo yakwiyerekana nk’impunzi ariko akaza kugirwa inama n’inshuti ze n’abavandimwe akiyemeza kugaruka.

Ndabarasa ati: “Hari inshuti zanjye na bamwe mu bavandimwe banjye baba mu Rwanda, bagiye bangira inama ko nagaruka, ko ibyaha abavandimwe banjye baba barakoze ntashobora kubibazwa. Nari narahungiye muri kimwe mu bihugu byo mu karere ntashaka kuvuga izina, maze ibyumweru bitatu ngarutse i Kigali.”

Ndabarasa John avuga ko mu byumweru bitatu amaze agarutse mu Rwanda, nta kibazo cy’umutekano cyangwa ubwisanzure yari yahura nacyo kandi akaba yizeye ko nta n’ikizamubaho.

Tariki 31 Kanama 2016, mushiki wa Ndabarasa John uba i Burayi witwa Gloria Kayitesi akaba n’umugore wa Joel Mutabazi wari umusirikare ku ipeti rya Lieutenant ariko akaba yarakatiwe gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare azira ibyaha birimo n’icyo gucura umugambi wo kugirira nabi igihugu n’umukuru w’igihugu, yari yabwiye BBC ko umunyamakuru wakoranaga na Ndabarasa ari we wababwiye ko yamuhamagaye amubwira ko agiye kujya muri Uganda, kandi iyo gahunda bakaba batari bayizi ndetse atajyaga akunda no kujyayo.

Gloria Kayitesi yasabaga ko abayobozi b’u Rwanda babikurikirana, ariko kandi akavuga ko abo mu muryango we bari mu Rwanda batigeze babimenyesha Polisi kuko bagize ubwoba. Icyo gihe yagiraga ati: “Barabitinye, ni abantu batinye nabo sinzi barahahamutse bitewe ngirango n’ikibazo cyanjye kuko ndi umudamu wa Mutabazi, bagize ubwoba cyane, bagira ubwoba… Mutabazi Joel ni umugabo wanjye. Ubwoba bagira ni nk’ukuntu nyine Mutabazi yagiye abura, ukuntu umuvandimwe [sister] wanjye na we bamushyize mu rubanza gutyo… Rero nasabaga aho Ndabarasa yaba ari hose, ko inzego za Leta zakurikirana zikamenya aho Ndabarasa yaba ari.”

Ku rundi ruhande ariko, icyo gihe ikinyamakuru Ukwezi.com cyavuganye na SP Ndushabandi Jean Marie Vianney wari umukozi mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, adutangariza ko kugirango ikibazo gikurikiranwe hari inzira bicamo kandi bakaba baranahaye uyu muryango inama yo guca muri izo nzira bakageza ikibazo cyabo kuri sitasiyo ya Polisi ibegereye, hanyuma kigakurikiranwa.

SP Ndushabandi kandi, yashimangiraga ko nta muntu ukwiye gutinya inzego z’umutekano kubera icyaha uwo bafitanye isano yakoze, kuko icyaha ari gatozi kuburyo nta muntu ushobora kuzira icyaha cyakozwe n’undi n’ubwo baba bafitanye isano.

Ndabarasa John avuga ko yagarutse i Kigali kandi nta kibazo yigeze ahura nacyo

Joel Mutabazi yahanishijwe igifungo cya burundu ndetse no gukurwaho impeta za gisirikare, uyu mwanzuro ukaba warafashwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare tariki 3 Ukwakira 2014 nyuma yo gusanga Joel Mutabazi wari ufite ipeti rya Lieutenant ahamwa n’ibyaha byose yaregwaga muri uru rubanza rwitiriwe urw’iterabwoba. Mu baregwaga ubufatanyacyaha, hari harimo n’abavandimwe ba Ndabarasa John, barimo n’abahise batoroka ubutabera, barimo na Gloria Kayitesi wari umugore wa Joel Mutabazi ubu akaba yarahungiye muri Finland.

Ni urubanza rwaregwagamo abantu 16, ibyaha abaregwaga muri bikaba byari birimo iterabwoba, kugambirira kugirira nabi igihugu n’umukuru w’igihugu ndetse no gukorana n’imitwe ifite imigambi mibi ku Rwanda irimo FDLR na RNC, bimwe mu bikorwa bashinjwaga hakaba hari harimo gutera gerenade zagiye zihitana ubuzima bw’abantu mu gihugu.

Ukwezi.com

Exit mobile version