Site icon Rugali – Amakuru

Ariko ngo muri FPR ishyamba si ryeru?

Iperereza Rugali yakoze ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashakaga kumva umwuka intore zihumeka nicyo zirimo kuvuga nyuma y’amatora nuko ibintu atari byiza. Umenya intore nyinshi nazo zimaze kubona ko FPR ikomeje kubapfunyikira amazi. Hari uwanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga agira ati:

“Ariko ngo muri fpr ishyamba si ryeru? Ubusanzwe intore zajyaga zishimira insinzi ariko ubu zirakonje ntacyo ziri kubivugaho!! Biravugwa ko nyuma yo kwegura kw’abakandida 10 hashobora kuba hari n’abandi bashaka kuvamo.

FPR irabigira gute niba hafi ya bose batowe ngo bayihagararire nibabyanga? Irasubirishamo amatora cg irabarahiza kugitugu? Cg irabaha umushahara utubutse bemere bakomeze bikorere impyisi? Gusa igihe kirageze maze izi ntore zibwire izirusha intambwe ko aya matora ari ugusesagura kuko ubundi mu Rwanda nta matora abayo.

Exit mobile version