Site icon Rugali – Amakuru

Ariko mwabonye gudumoningisa?

Ni mundebere ubudasa bwazanywe na ya ntore izirushintambwe …. umuntu agera mu mwaka wa 6 atazi kwandika byibuze ibyo avuga ukambwira ko aziga science akazishobora?

Ubu aba bana muri kubeshya ko bize ko barutwa nabize muri za IGA za cyera bigishaga kubara gusoma no kwandika abakuze? Ubu kandi mu mihigo no muri bya bigo bya bank mondial na FMI imibare y’abantu bize aba nabo barimo … ubu ni ubudasa koko!

Mwarangiza mukambwira ubusa ngo nindeke kujora ibibi Kagame akora wirirwa mu kirere na za hotels zihenze abeshya isi ko yatugejeje ku iterambere … naho abana bu Rwanda rw’ejo bari guhabwa uburozi butazanabafasha kwisomera icyapa kibayobora …. nyamara ibi bintu bikwiye gukosorwa!

Ariko mwabonye gudumoningisa?

Ndabazi bamwe muraje munsimbukire ngo navuze Kagame wanyu nkaho ariwe wigisha bariya bana … impamvu namuvuze ni uko ariwe ushimwa kubimeze neza atanagizemo uruhare akaba kandi ikintu cyose nsubiremo cyose ashatse gikosorwa mu Rwanda uko ashatse icyanyuma cyatumye muvuga ni uburyo asesagura kandi abeshya isi ko yatugejeje muri paradizo kandi byahe byo kajya!!!

Bref ikintu ashyizeho ingufu kirakorwa ariko ikibabaje ingufu azishyira mu bintu by’amabwa gusa … nawe ndebera abana ukuntu bambaye neza bose mwalimu ukuntu yashyizeho agataburiya abana bambaye inkweto … ariko nturebe ukuntu bandika! Birakwereka ahashyizwe ingufu

Pam Philios

Exit mobile version