Site icon Rugali – Amakuru

Ariko Miss Rwanda Elsa Iradukunda afunze azira iki koko?

Ariko buriya Iradukunda Elsa arazira iki? Birasekeje kandi biranababaje kuba agatsiko gafunga uriya mwana w’umukobwa. Ibyaha bamwagiriza ntabwo byakagombye kumufungisha aho abariye indonke bitwa ngo bafungiye mu ngo zabo. Cyangwa se n’ikimwe muri bya bibuye DMI ya Kagame isunika kugirango irangaze abanyarwanda ngo bahugire muri ibyo maze ntibite ku bibazo byugarijwe u Rwanda kandi byatewe na Kagame n’agatsiko ke .

Ese nkubwo bigeze no kuri Ange, Kagame yabyitwaramo ate? Ngo Elsa yasabye ko urubanza rwe rubera mu mwiherero! Iki n’icya kinyoma cya Semuhanuka kubera ko agatsiko ntikajya gakunda ko imanza nkaziriya zitekinitswe zibera mu ruhame kuri bose babireba. Gusa turasabira Elsa ngo Imana ikore ibitangaza kariya gatsiko ntikamufunge.

Exit mobile version