Brig Gen Eugene Nkubito yakira itsinda rigize JVM mu karere ka musanze
Iki gitero Ingabo z’u Rwanda zahise zigihagarika, zinarasa batatu mu ngabo za FARDC, nk’uko Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito yabitangaje kuri uyu wa Kane.
Ni muri urwo rwego abagizi itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’akarere rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka (Joint verification Mechanism) bahuriye mu karere ka Musanze, aho bari gusuzuma uburyo umutekano ku mipaka warushaho kubungwabungwa.
RDF yasobanuyasobanuriye itsinda rya JVM uburyo igitero FARDC yayigabyeho cyagenze
Iri Tsinda ryaje m’u Rwanda ku butumire bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo barebere hamwe impamvu y’ibyo bitero FARDC igaba ku Rwanda.
Biteganyijwe ko iri tsinda rijya ahabereye ibyo bitero kuri uyu wa gatanu kugira ngo barusheho kumenya impamvu y’ibi bitero ndetse n’uburyo byahagarikwa burundu.
Bemeranyije ko kuri uyu wa gatanu bahurira aho iki gitero cyabereye
Source: Kigalitoday