RDF yahagaritse igitero yagabweho n’ingabo za Congo, batatu mu za Congo bahasiga ubuzima. Mu rukerera rwo ku wa 13 Gashyantare 2018, ingabo za Congo, FARDC, zagabye igitero ku Ngabo za RDF zifite ibirindiro mu Kagali ka Mugali, Umurenge wa Shingiro, Umudugudu wa Terambere wo mu Karere ka Musanze.
Iki gitero Ingabo z’u Rwanda zahise zigihagarika, zinarasa batatu mu ngabo za FARDC, nk’uko Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito yabitangaje kuri uyu wa Kane.
Ni muri urwo rwego abagizi itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’akarere rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka (Joint verification Mechanism) bahuriye mu karere ka Musanze, aho bari gusuzuma uburyo umutekano ku mipaka warushaho kubungwabungwa.
Iri Tsinda ryaje m’u Rwanda ku butumire bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo barebere hamwe impamvu y’ibyo bitero FARDC igaba ku Rwanda.
Biteganyijwe ko iri tsinda rijya ahabereye ibyo bitero kuri uyu wa gatanu kugira ngo barusheho kumenya impamvu y’ibi bitero ndetse n’uburyo byahagarikwa burundu.