Site icon Rugali – Amakuru

Ariko ko amahanga acecetse kuri buriya bwicanyi bwo mu nkambi ya kiziba?

Polisi y’ u Rwanda yafunze izindi munzi 23 za Kiziba izibeshyera ko zabateye amabuye n’ibyuma. Ubu se ko amahanga acecetse kuri buriya bwicanyi bwo mu nkambi ya Kiziba. Iminsi bamaze batabaza hakaba ari nta gihugu na kimwe cy’amahanga cyari cyamagana buriya bwicanyi ahubwo bakaza gufata ibikombe by’uko bategetse neza kandi bakabifatira mu gihugu ubwicanyi bwayogoje abaturage kandi bukaba bukorwa na leta.

Urugero umutegarugoli Ellen Johnson Sirleaf wari perezida wa Liberia yaje gufata igihembo cya Mo Ibrahim cy’umwaka wa 2017 cy’imiyoborere myiza ku taliki ya 28 Mata 2017 ariko nta na kimwe yavuze anenga ubwicanyi Kagame n’agatsiko ke bakorera abanyamahanga impunzi z’abakongomani zo muri Kiziba n’abanyarwanda muri rusange.

Kagame yahumye amahanga amaso, azajya gukanguka abanyarwanda barashize cyangwa ziriya mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba yarazitsembye. Ubwo se nibavuga ko hari Jenoside yabaye amahanga areba ariko ntagire icyo akora bazaba babeshye?

Turatabariza izo mpunzi z’abanyekongo umva ko polisi ya Kagame imaze gufunga izindi mpunzi zigera kuri 23 ngo zirashinjwa ibinyoma byo gutera amabuye n’ibyuma abapolisi b’u Rwanda. Ibi byose ni ukubeshya ahubwo ubwo abapolisi nibo bantu bashakaga muri iriya nkambi. None icyo bashakaga bakigezeho.

Exit mobile version