Site icon Rugali – Amakuru

Ariko Kagame nawe arakabya! None se udashagaye Musoni washagara nde? Na Bamporiki baramushagara nkanswe!

Nongeye kwitegereza iyi video Kagame atongera Minisitiri Musoni James wari umaze kugera mu bushorishori ariko nsanga niyo atazamukuraho ubu Musoni ameze nkaya ntare yakomeretse n’utunyamaswa ubundi tuyitinya tuza tukayishonda kubera ko itagishoboye kuzirya!

Nawe se Kagame amutukiye mu ruhame mu bantu bose bamutinyaga arangije amwandagaje mu binyamakuru bye amwita indaya none murumva Musoni James wamwita wakongera kumwita minisitiri? Ubundi Musoni yagobye kwegura ariko nkuko mubizi ko muri FPR bajya babivuga nta muntu numwe wegura ahubwo babakuraho. Ubu Musoni n’ingishoshongwe ntashobora kwegura ategereje ko bamubwira icyo azakora cyangwa bazamukorera.

Naho ubundi nawe uri wiyumviye Kagame abwira abakozi bategekwa na Musoni ko batagomba kumushagara, muri macye ko batagomba kumwubaha nawe umbwire niba wakwifuza kuba mu mwanya wa Musoni. Ariko ikindi umuntu yakwibazaho nukumenya niba umuntu nka Kagame umenya n’ibyavugiwe muri za bus cyangwa ibyakorewemo n’abakozi be aribwo yamenya ko Musoni yari umuntu utinyitse bashagara aho anyuze hose, ubundi imirimo igahagarara iyo asuye ahantu mu turere nkuko bigenda nawe (Kagame) iyo yamanutse mu cyaro. Ese niba yarabizi niki noneho cyatumye yiyemeza kubigira ibintu birebire?

Ubu se koko gitinyiro Musoni hari azongera kuvuga ryijyane? Nawe irebere uwo Musoni uko asigaye areba kw’ifoto hasi aho bamufotoye hashize iminsi 2 bamwandagaje mu binyamakuru. Njye namurebye mbona ari nk’umuntu uri hariya bahamuzanye ku ngufu. Urabona ko ari mu bitekerezo byinsi ndetse nuwo yarebaga niba ari Kagame urabona ari nkaho yakamubwiye ati wowe se wibonamo iki? Reka dukomeze dukurikire “Mucezo wa ndani” wa mugani wa Kanuma Christophe dutegereze amaherezo yawo!

 

Exit mobile version