Site icon Rugali – Amakuru

Ariko Kagame na DMI ye bazumva ryari ko KWICA bizana IBIBAZO byinshi aho kubikemura?

Yanditswe na Rpf Gakwerere

Reka nakire izi mfura ziri ku mafoto yo hasi kuba zarazamuwe zigashyirwa ku rutonde A rw’abo DMI ishaka cyane. Urwo rutonde ni urw’abantu DMI y’u Rwanda ishaka kwica mu nzira izo arizo zose. Ubwo bwicanyi burakomeza kugeza ubwo urutonde A rurangiriye bakarusiba.

Iyo umwicanyi Paul Kagame akwanze, ikintu cya mbere kimuza mu mutwe n’uburyo agomba ku kwikiza. Kwica nicyo gisubizo cya mbere ku kintu cyose abona kumubangamiye..

Izo mfura, zinjijwe muri urwo rutonde rw’ibikomerezwa nka Gen Kayumba Nyamwasa, Perzida Pierre Nkurinziza, Ambasaderi Willy Nyamitwe, Padiri Thomas Nahimana, Prof Charles Kambanda, Dr. Rudasingwa Theogene, Serge Ndayizeye, Musonera Jonathan, Faustin Twagiramingu, Noble Marara, Tribert Rujugiro, René Claudel Mugenzi, Dr. David Himbara, Major Robert Higiro n’abandi….

Aya mazina ari ku rutonde rwa A n’iyo yibanze DMI igomba guheraho mu bikorwa byayo, amadosiye yabo bahora bareba aho ageze kugirango babone uko babica. Umwicanyi Paul Kagame n’agaco ke bita abo bantu abanzi b’igihugu ngo bagambiriye guhungabanya iyo ngoma y’abacanyi; niyo mpamvu bagomba kwicwa uko byagenda kose bakoresheje uburyo bwose bushoboka.
.
Reka rero twakire izi mfura ziri ku mafoto hasi kuba zarashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwabo DMI igamije kwica.

Yashyizwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version