I Davos mu nama ya World Economic Forum uyu munsi Perezida Kagame yatanze ikiganiro ku ruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Africa, avuga ko hari abagiraga inama ubuyobozi gucamo u Rwanda ibice igihugu ariko ko bitari gushyirwa mu bikorwa kuko Leta yifuzaga ko Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe mu gihugu cyabo.
Iki kiganiro yagitanze ari kumwe na Perezida Alpha Condé wa Guinea, Visi Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe wa Somalia Hassan Ali Khayre, Umuyobozi wa World Economic Forum Børge Brende, Tony Blair wari Minisitiri w’intebe wa UK na John Kerry wigeze gushaka kuyobora USA.
Perezida Kagame agaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro no kuyagarura ahari umutekano muke yavuze ko u Rwanda ruzi agaciro k’umutekano kuko rwigeze kuwubura.
Avuga ko ubwo Abanyarwanda bavaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari abanyamahanga batangaga inama ariko u Rwanda ntiruzibonemo umuti.
Ati “Abantu baratubwira ngo dukeneye kugabanyamo igihugu cyacu ibice bitandukanye ariko twarabisekaga. Twarababwiye tuti tuzajya tuganira nk’Abanyarwanda, none muri bande cyangwa ni gute mutubwira ibyo tugomba gukora?”
Avuga ko mbere na mbere ibisubizo by’ibibazo biva mu benegihugu ubwabo kandi ko abanyarwanda babizi kuko aribo ubwabo bishakiye umuti w’ibibazo byabo.
Ati “Ntushobora kuzana ibisubizo uturutse hanze ngo ubitegeke abaturage ubundi wizere ko bizashyirwa mu bikorwa. Ntibishoboka. Ndabivuga nk’ababinyuzemo.”
Kagame avuga ko ibyo Abanyarwanda bakora nta gitangaje kirimo kuko bagombaga kubikora kugira ngo biyubakire igihugu.
Ati “Ibibazo twagerageje kubigira ibyacu kandi twumva ko kubishakira umuti ubwacu ari byo bifite agaciro kuri twe nk’Abanyarwanda.”
Avuga ko n’ubu abanyarwanda hari imbogamizi bagifite ariko bakinakeneye kumva ko aribo ba mbere zireba, gusa yemeza ko ubu hari umusaruro bari kubona uko imyaka igenda ishira mu kwishakira ibisubizo.
Perezida Kagame ari i Davos kuva ejo hashize. Hano azagirana ikiganiro kihariye na Perezida Donald Trump wa US ndetse na Perezida w’Ubusuwisi.
Photos/VillageUrugwiro
UMUSEKE.RW