Site icon Rugali – Amakuru

Ariko ikinyoma kiranyagisha, abaturanyi babiri Perezida Paul Kagame avuga ko babanye neza ni bande?

Abaturanyi babiri batatwifuriza ineza, tuzashaka uko tubagusha neza – Kagame. Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n’umuturanyi uwo ariwe wese ariko ko rudashobora no kwibagirwa kubaka ubushobozi bwakwifashishwa mu gihe imibanire myiza yanze.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu afungura Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi abereye Chairman.

Iyi biro yateranye igamije kwigira hamwe uko iterambere ry’igihugu ryashingira ku munyarwanda. Byose bigamije kubakira abanyarwanda ubushobozi mu ngeri zitandukanye butuma batanga umusaruro wifuzwa mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2018 wagenze neza mu ngeri zose kuko igihugu cyagize ‘umusaruro mwiza w’ubwoko bwose’.

Yakomeje avuga ko FPR Inkotanyi yagize uruhare rukomeye mu guhamya imibanire myiza y’u Rwanda n’ibindi bihugu nubwo bitari byoroshye ahanini bigendeye ku mateka y’igihugu.

Ati “Ibintu byagiye bicisha make bikaduha umwanya wo gukora, ntaho turagera, ibintu biracyari byinshi byo gukora. Bigenda bisa n’ibigurana. Aba kure baduteraga ibibazo, aba hafi tubana neza none ubu tubana n’aba kure aba hafi […] ubwo turaza kubishakira umuti nabyo.”

Yavuze ko magingo aya, u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarubanira neza ariko ko ruzakomeza gushaka uko ibintu bisubira mu buryo.

Ati “Kubana n’umuturanyi uhora ushaka kugutwikira ntabwo ari byiza. Dufite abaturanyi mu karere nka babiri batatwifuriza ineza abandi babiri nta kibazo turabana neza.”

“Abo babiri batatwifuriza ineza nabo tuzashaka uko tubagusha neza. Ubwo ni ku ruhande rumwe, ushaka uko ugusha neza abantu mukabana ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite? “

Perezida Kagame yakomoje ku bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahindura amazina bafashijwe n’ibihugu by’abaturanyi bakiyita abarokore bari mu masengesho kandi bafite indi migambi.

Ati “Abagenda bafata abantu bakabita aba –scouts, bakabanyuza mu karere babita aba-scouts kandi ari interahamwe, ari abagizi ba nabi ntabwo aribyo cyangwa bafataga abantu bakabita abarokore ngo bajya gusenga bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bitwa abarokore ari ibindi, tuvuye ku barokore tugeze ku ba-scout, ibizakurikiraho ndibwira ko ari ukubana neza.”

Perezida Kagame yavuze ko igikwiye ari ukubaka ubushobozi bushingira ku baturage kuko ‘bo ubwabo iyo bakwibonamo batanga umutekano ibindi biza nyuma cyangwa ntibize’.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera ku 2500 nibo bitabiriye iyi Biro Politiki.

Yaherukaga guterana muri Nyakanga uyu mwaka ubwo hemezwaga urutonde ntakuka rw’abakandida mu matora y’Abadepite yabaye muri Nzeri 2018.

Muri ayo matora Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije waje ku isonga wegukana intebe 40 muri 53.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Exit mobile version