Site icon Rugali – Amakuru

Ariko amafaranga y’imyenda u Rwanda rufata ajya he?

U Rwanda rwagurijwe miliyari 237 Frw azifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi. Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yagurije u Rwanda miliyoni 269 z’Amadolari ya Amerika azarufasha mu ntego rwihaye yo kugeza amashanyarazi kuri bose.

Amasezerano y’iyi nguzanyo yasinywe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Uhagarariye AfDB mu Rwanda, Martha Phiri.

Dr Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga izafasha u Rwanda muri gahunda yarwo y’imyaka irindwi mu kwihutisha iterambere, rukagera ku ntego yo kuba mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi.

Ati “Inguzanyo ifite akamaro kandi itubutse, izadufasha gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko iyi nguzanyo yatanzwe mu bice bibiri, kimwe kirimo miliyoni 194$ yatanzwe na AfDB, izishyurwa ku nyungu ya 1.65% mu myaka 25 harimo imyaka umunani ya mbere isonewe.

Ikindi gice ni icya miliyoni 75 $ yatanzwe n’Ikigega Nyafurika gitsura Amajyambere nacyo gikorera muri AfDB, yo ikazishyurwa ku nyungu ya 0.75 % mu myaka 40, harimo imyaka itanu isonewe.

Mu ikoreshwa ry’iyo nkunga yose, 28 % byayo azajya mu bikorwa byo kunoza ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu gihugu; 64 % azakoreshwa mu kongera amashanyarazi agenda ku mirongo minini y’amashanyarazi; 4% mu mashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba naho 3% ajye mu kubaka ubushobozi bw’Ikigo gishinzwe amashanyarazi mu gihugu.

Dr Uzziel avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda 46% ari bo bagerwaho n’amashanyarazi.

Imwe mu mbogamizi ikomeye, ngo ijyanye n’imiturire mibi y’abaturage batatanye aho kubagezaho amashayarazi bitoroha. Gusa ngo gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu nigerwaho, ibi nabyo bizoroha.

Uhagarariye AfDB mu Rwanda, Martha Phiri, yatangaje ko iyi ari yo nkunga ya mbere nini iyi banki ihaye u Rwanda.

Yagize ati “Igamije gufasha igihugu mu kugera ku ntego yacyo yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose, ibitaro, amashuri, inzu z’ubucuruzi bitarenze 2024.”

Phiri yagaragaje ko u Rwanda ari cyo igihugu cya mbere gihawe inkunga muri gahunda AfDB ifite yo gufasha imishinga y’ibihugu itanga umusaruro byihuse.

AfDB initeze ko iyi nkunga izanakuraho ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi.


Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Uhagarariye AfDB mu Rwanda, Martha Phiri basinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 269 z’amadolari

Uhagarariye AfDB mu Rwanda, Martha Phiri

Amafoto: Muhizi Serge

Exit mobile version