Site icon Rugali – Amakuru

Ari ufite ingabo n’uwishe amamiriyoni ni inde ukwiye gufatwa?

Byajyaga kuba byiza iyo ibyo raporo ya ONU ivuga ko Kayumba afite ingabo iba ari ukuri! Ubundi nta Jenerali udafite ingabo ubaho!

Nyamara ariko abidishyi ba FPR bishimiye iyo raporo nka Peter Mahirwe niba batukaga ONU mu gihe yasohoraga indi raporo yiswe Mapping report iyi ikaba yaremezaga ko Inkotanyi zishe amamiriyoni y’inzirakarengane muri Congo!

Ari ifite ingabo n’uwishe amamiriyoni ni inde ukwiye gufatwa?

Ikindi ariko FPR itabashije kubona ni uko uko izi raporo zigaragaza ko abanyarwanda bari kwisuganya ngo baterure intwaro zirushaho gukangura amahanga no gutuma barushaho gukurikiranira bugufi ibibazo by’u Rwanda n’akarere muri rusange!

Mu gihe ibihugu nka Tanzania na Afurika y’epfo byasabye Kagame kuganira n’abo batavuga rumwe akanga nibimenyekane hose ko abanyarwanda bavukijwe uburenganzira barimo bisuganya ngo bahirike FPR n’intwaro!

FPR irimo irafasha Opposition gukora ubuvugizi itabizi kuko ubu hari benshi bagiye kumenya impamvu abanyarwanda barimo baterura intwaro!

Iyo mpamvu kandi ni imwe ni umutwe w’iterabwoba witwa FPR wagize abanyarwanda imfungwa,intumbi n’impunzi mu gihugu cyabo ndetse ukabiba iri terabwoba no mu karere kose nk’aho umaze gutera Congo ugasahura ukanica abatagira ingano,uyu mutwe wateguye ihirika ry’ubutegetsi mu Burundi ndetse ukomeza guhungabanyayo ubutegetsi!Watutse igihugu cya Tanzania ukangisha kuzica Prezida wayo ndetse n’ubu uhora utuka Uganda n’umukuru wayo ari nako ugerageza guhungabanyayo umutekano!

Nta kabuza rero uyu mutwe ugomba kurwanywa n’ako kanama ko ONU kabimenye.

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Exit mobile version