Site icon Rugali – Amakuru

Ari Judit Rever, ari Rudasingwa Théogène ni nde uvuga ukuri?

Umunyamakuru Judit Rever yakoze ubushakashatsi kubwicanyi bwa FPR inkotanyi kuva mu mwaka w’1990 mu Rwanda no muri Congo. Judit Rever akaba yemeza ko FRP yakoze jenoside 2 kandi ibigambiriye! Judit Rever yagaragaje ko kuva FPR yagaba ibitero ku Rwanda yari ifite umugambi wo kurimbura abahutu, iyo gahunda ikaba yari iyobowe na DMI kandi agatunga agatoki Rudasingwa wari umunyamabanga mukuru wa FPR ko ari mu bantu bari babitse ayo mabanga y’ubwo bwicanyi ariko Rudasingwa akaba abihakana!

Ku itegeko rya Paul Kagame kandi Judit Rever yemeza ko FPR yakomye imbarutso ya jenoside y’abatutsi ubwo yahanuraga indege ya Perezida Juvénal Habyarimana taliki ya 6/04/1994. Uretse icyo gikorwa k’iterabwoba, abakomando (DMI) ba FPR bivanze n’interahamwe za MRND maze bica abatutsi karahava bityo baba bakoze jenoside y’abatutsi.

Ubwicanyi bw’abahutu nabwo bwarakomeje hirya no hino mu gihugu ndetse bukomereza no muri Congo. Ubwo bwicanyi nabwo akaba ari jenoside kuko abo bahutu FPR yabicaga ibahoye ubwoko bwabo gusa! Rudasingwa amaze kubona ko Judit Rever yamutunze agatoki muri ubwo bwicanyi yarisobanuye nk’uko mubyumva hasi aha! Ese ibisobanuro bya Rudasingwa bimukuraho uruhare ashinjwa na Judit Rever mu gitabo yanditse mu byaha byakozwe na DMI?

Exit mobile version