None se barashaka kwambura ubwisanzure mu kuvuga icyo umuntu atekereza abantu bose? Ikinyamakuru IGIHE cyanditse kivuga k’iti “Michaëlle Jean watsinzwe na Mushikiwabo muri OIF yavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara yamaganirwa kure
Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uherutse gutsindwa na Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yokejwe igitutu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwita Diane Rwigara impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’uko urubanza rwe rukwiye gukurikiranwa byihariye.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.
Bombi kuri uyu wa Gatatu Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22, igihe urukiko rwaba rubahamije ibyaha baregwa.
Mbere y’uko urubanza rwabo rusomwa, Michaëlle Jean uri mu minsi ye ya nyuma muri OIF dore ko azatanga imfunguzo z’ubunyamabanga muri Mutarama 2019, yanditse kuri Twitter ko urubanza rwabo rukwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko.
Yagize ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”
Umunya-Canada yahise yamaganwa, yerekwa ko ari kurengera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahise amusubiza ati “ipfunwe ryo gutsindwa cyatumye uta umutwe.”
Yakomeje agira ati “Umunyamabanga Mukuru mushya yaratowe kandi muri ibi byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo mu guha umurongo Mushikiwabo ugusimbuye n’igihugu cye.”
Ntawe ugomba kuniganwa ijambo niba ariko abibona ni uburenganzira bwe bwo kugira icyo abivugaho. Kagame n’agatsiko ke bazabikore ku banyarwanda ariko bareke kwibeshya ngo bazacecekesha amahanga. Kandi bazacecekesha abari mu gihugu ariko abari hanze baribeshya ntibazabishobora.