Site icon Rugali – Amakuru

Argh…baramaze -> Rusesabagina Ngo Yaba Avuye I Burundi Gusura Ingabo Za FLN Mugihe Sankara Avugwa Muri Uganda

Amakuru yatugezeho tugitohaza avugako  umwe mu bagize ishyaka  Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique [ MRCD], Rusesabagina Paul yaba akubutse mu Burundi gusura umutwe w’ingabo ze Forces de Libération Nationale  [ FLN ],  kubera ibibazo by’ingutu biwugarije birimo  imibereho mibi,  inzara no kubura icyo bikinga.  Akaba yarageze mu Burundi akubutse muri Malawi , aho yabonanye n’impunzi z’abanyarwanda azisaba ubufasha [inkunga] y’ibiribwa n’imiti dore ko abo biyise ingabo za FLN, bagiye kumushiraho, gufatwa nabi  inzara n’indwara bituma bamwe batoroka igisilikare,  abandi bakiyahura kubera imibereho mibi n’ imbeho yo  mu ishyamba ryo mu  kibira ku buryo ngo buri cyumweru baba barimo guhamba.

Paul Rusesabagina

Ikibabaje ariko ni uko aba  ari  abana babanyarwanda  bakuwe mu nkambi z’impunzi  muri ibi bihugu duturanye nka Uganda, Congo na Tanzania bashutswe  mu nyungu bwite n’indanini byaba ba nyapolitiki babashora mu bikorwa bya kinyamanswa  birimo ubusahuzi, kwigishwa ubwicanyi no gufata abagore  n’abakobwa ku ngufu.

Aya makuru  ya Rusesabagina yageze kuri Rushyashya, mu gihe hari andi avuga ko Nsabimana Calixte Sankara we yageze muri Uganda, bikavugwa ko yaba arikumwe n’inshoreke ye y’umugandakazi  ukora umwuga wo kwigurisha basanzwe bafitanye  ubucuti bwihariye ari nawe umenyera  Sankara  buri kimwe cyose harimo n’ifunguro i Kampala.

Andi makuru avuga ko Calixte Sankara agomba guhura na Ntamuhanga Cassier ugomba kugera muri Uganda mu mpera z’iki cy’umweru aturutse mu birwa bya Mayotte mu nyanja y’Abahinde  [ ibirwa bitegekwa n’u Bufaransa] .

Uyu Ntamuhanga Cassier wari umunyamakuru kuri Radio Ubuntu butangaje yatorotse gereza mu Rwanda k’ubufatanye n’abantu bataramenyekana,  anyura I Burundi –Uganda –Malawi akomeza muri Afrika y’epfo nyuma yerekeza mu nyanja y’ubuhinde, agana mu Bufaransa.

Kuri ubu Calixte Nsankara  ntacana  uwaka na RNC ya Kayumba Nyamwasa,  bikaba bitumvikana uko bahuza umugambi  muri Uganda dore ko bivugwa ko kuri ubu  uwatanga undi yamuca umutwe biturutse kubikorwa FLN irimo mu Burundi bitigeze byishimirwa naba mukeba  RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse  n’ISHAKWE yaba Rudasingwa Theogene, Musonera na Ngarambe kuko bafata  FLN nk’igikorwa cy ’ubuhubutsi no kwivanga mu mugambi wari warateguwe na  RNC w’igihe kirekire wari ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda iciye mu Burundi.

Abagize ISHAKWE Musonera Jonathan, Dr. Theogene Rudasingwa na Joseph Ngarambe.

Ariko kandi Sankara kuva muri RNC byamubereye ihurizo rikomeye cyane  kuko ubuzima bwo muri South Africa butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro naba Murayi bateraga abanyarwanda babaga bemeye kwijandika  muri RNC.

Kayumba Nyamwasa

FLN na RNC mu Burundi bisa  naya mitwe ibiri idatekwa mu nkono imwe,  biturutse  ku kutumvikana kwabaye  hagati ya Kayumba na Sankara, nyirabayazana  n’ ubushurashuzi no gushaka gusambanya kugahato umwana wa Kayumba Nyamwasa  muri Afrika y’Epfo.  Ibi Sankara  byamubereye  nk’ikigeragezo bituma atorongera yishora mu bikorwa bitateguwe  byo kwifatanya  n’abicanyi bibumbiye  mu mutwe witwara gisilikare ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo  no mu Burundi CNRD-Ubwiyunge  ya Gen. Wilson Irategeka,  wananiranywe na  FDLR  iyobowe na Genereli Majoro BYIRINGIRO Victor,  Gen. Wilson Irategeka yagiranye  amasezerano y’ubufatanye hagati ye na  Calixte  Sankara ndetse na Paul  Rusesabagina, bizeza Nkurunziza kuza mufasha kurwanya umwanzi we arirwo Rwanda, ariko badafite ubushobozi buzabigeraho.

Cyane ko  u Burundi busanzwe  bukennye,  utabona icyo utungisha  abasilikare b’inyeshyamba,  ntabutunzi kamere u Burundi bugira uretse  ikiyaga cya Tanganyika  no kweza mu mirima  Madaline izi Mandaline se abasilikare bazirya kangahe ? Ngicyo ikibazo cy’ingutu cyugarije izi ngabo za FLN  aho kuri ubu inzara ivuza ubuhuha  kandi  abarundi basanzwe budakunda abanyarwanda  kuburyo abanyagihugu bakwigomwa utwabo  ngo batugemuriye  Sankara.

Izi mpamvu tubabwiye nizo zatumye  uyu mutwe wa FLN usenyuka  utarenze umutaru  cyane ko   no kubona  ubwiyongere  bw’abasilikare bitashoboka mu gihe n’abahari bapfa urusongo.  Amakuru aturuka muri Etat Major y’ingabo z’u Burundi akavuga ko  ikibazo cyakomeye aho banze kugaburira izi nyeshyamba za  FLN, bavuga ko bitari kuri budjet ya Leta y’u Burundi,  muri iki gihe igisilikare cy’u Burundi  intwaramuheto nacyo ngo  cyugarijwe n’ubukene  buturuka  kudahembwa.  Igisilikare cy’u Burundi nyuma yo kumenyesha  Sankara na bagenzi be ko bagomba kwishakira ibibatunga nicyo icyatumye FLN  yishora muri Nyaruguru gusahura abaturage,  amaco y’inda no kubura aho yerekeza bigatuma Sankara yibeshyera  ku ma radio  ko ari mu Nyungwe ngo akunde aramuke kabiri.

Tugarutse ku makuru avuga ko  Sankara  ari muri Uganda  ngo yabwiye  umwe mu nshuti ze ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibaza  ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite  ibyo kurya n’ imbunda imwe, kandi  Rusesabagina amuhamagara  kuri Telefone ngo yibaza ukuntu nta mafaranga na make yasize. Rusesabagina ngo yamubwiye ko hari amadolari  magana atanu [ $ 500 ] yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu,  kandi ntiyari kubona uko asohoka mu maguru ya Maraya I Kampala ntacyo amusigiye.

Calixte Nsankara

Mu karere k’ibiyaga bigari haratutumba ikintu kitari kiza, nyirabayazana n’u Burundi na Uganda biha inzira abagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda. Igihe iyi ntambara yakwaduka yafata akarere kose cyane ko no muri Congo Sud Kivu hari imitwe myinshi yitwara gisilikare irimo n’uwa Kayumba Nyamwasa RNC.

Source: Rushyashya

Exit mobile version