Amakuru yatugezeho tugitohaza avugako umwe mu bagize ishyaka Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique [ MRCD], Rusesabagina Paul yaba akubutse mu Burundi gusura umutwe w’ingabo ze Forces de Libération Nationale [ FLN ], kubera ibibazo by’ingutu biwugarije birimo imibereho mibi, inzara no kubura icyo bikinga. Akaba yarageze mu Burundi akubutse muri Malawi , aho yabonanye n’impunzi z’abanyarwanda azisaba ubufasha [inkunga] y’ibiribwa n’imiti dore ko abo biyise ingabo za FLN, bagiye kumushiraho, gufatwa nabi inzara n’indwara bituma bamwe batoroka igisilikare, abandi bakiyahura kubera imibereho mibi n’ imbeho yo mu ishyamba ryo mu kibira ku buryo ngo buri cyumweru baba barimo guhamba.
Ikibabaje ariko ni uko aba ari abana babanyarwanda bakuwe mu nkambi z’impunzi muri ibi bihugu duturanye nka Uganda, Congo na Tanzania bashutswe mu nyungu bwite n’indanini byaba ba nyapolitiki babashora mu bikorwa bya kinyamanswa birimo ubusahuzi, kwigishwa ubwicanyi no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Aya makuru ya Rusesabagina yageze kuri Rushyashya, mu gihe hari andi avuga ko Nsabimana Calixte Sankara we yageze muri Uganda, bikavugwa ko yaba arikumwe n’inshoreke ye y’umugandakazi ukora umwuga wo kwigurisha basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye ari nawe umenyera Sankara buri kimwe cyose harimo n’ifunguro i Kampala.
Andi makuru avuga ko Calixte Sankara agomba guhura na Ntamuhanga Cassier ugomba kugera muri Uganda mu mpera z’iki cy’umweru aturutse mu birwa bya Mayotte mu nyanja y’Abahinde [ ibirwa bitegekwa n’u Bufaransa] .
Uyu Ntamuhanga Cassier wari umunyamakuru kuri Radio Ubuntu butangaje yatorotse gereza mu Rwanda k’ubufatanye n’abantu bataramenyekana, anyura I Burundi –Uganda –Malawi akomeza muri Afrika y’epfo nyuma yerekeza mu nyanja y’ubuhinde, agana mu Bufaransa.
Kuri ubu Calixte Nsankara ntacana uwaka na RNC ya Kayumba Nyamwasa, bikaba bitumvikana uko bahuza umugambi muri Uganda dore ko bivugwa ko kuri ubu uwatanga undi yamuca umutwe biturutse kubikorwa FLN irimo mu Burundi bitigeze byishimirwa naba mukeba RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’ISHAKWE yaba Rudasingwa Theogene, Musonera na Ngarambe kuko bafata FLN nk’igikorwa cy ’ubuhubutsi no kwivanga mu mugambi wari warateguwe na RNC w’igihe kirekire wari ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda iciye mu Burundi.
Ariko kandi Sankara kuva muri RNC byamubereye ihurizo rikomeye cyane kuko ubuzima bwo muri South Africa butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro naba Murayi bateraga abanyarwanda babaga bemeye kwijandika muri RNC.
FLN na RNC mu Burundi bisa naya mitwe ibiri idatekwa mu nkono imwe, biturutse ku kutumvikana kwabaye hagati ya Kayumba na Sankara, nyirabayazana n’ ubushurashuzi no gushaka gusambanya kugahato umwana wa Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo. Ibi Sankara byamubereye nk’ikigeragezo bituma atorongera yishora mu bikorwa bitateguwe byo kwifatanya n’abicanyi bibumbiye mu mutwe witwara gisilikare ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi CNRD-Ubwiyunge ya Gen. Wilson Irategeka, wananiranywe na FDLR iyobowe na Genereli Majoro BYIRINGIRO Victor, Gen. Wilson Irategeka yagiranye amasezerano y’ubufatanye hagati ye na Calixte Sankara ndetse na Paul Rusesabagina, bizeza Nkurunziza kuza mufasha kurwanya umwanzi we arirwo Rwanda, ariko badafite ubushobozi buzabigeraho.
Cyane ko u Burundi busanzwe bukennye, utabona icyo utungisha abasilikare b’inyeshyamba, ntabutunzi kamere u Burundi bugira uretse ikiyaga cya Tanganyika no kweza mu mirima Madaline izi Mandaline se abasilikare bazirya kangahe ? Ngicyo ikibazo cy’ingutu cyugarije izi ngabo za FLN aho kuri ubu inzara ivuza ubuhuha kandi abarundi basanzwe budakunda abanyarwanda kuburyo abanyagihugu bakwigomwa utwabo ngo batugemuriye Sankara.
Izi mpamvu tubabwiye nizo zatumye uyu mutwe wa FLN usenyuka utarenze umutaru cyane ko no kubona ubwiyongere bw’abasilikare bitashoboka mu gihe n’abahari bapfa urusongo. Amakuru aturuka muri Etat Major y’ingabo z’u Burundi akavuga ko ikibazo cyakomeye aho banze kugaburira izi nyeshyamba za FLN, bavuga ko bitari kuri budjet ya Leta y’u Burundi, muri iki gihe igisilikare cy’u Burundi intwaramuheto nacyo ngo cyugarijwe n’ubukene buturuka kudahembwa. Igisilikare cy’u Burundi nyuma yo kumenyesha Sankara na bagenzi be ko bagomba kwishakira ibibatunga nicyo icyatumye FLN yishora muri Nyaruguru gusahura abaturage, amaco y’inda no kubura aho yerekeza bigatuma Sankara yibeshyera ku ma radio ko ari mu Nyungwe ngo akunde aramuke kabiri.
Tugarutse ku makuru avuga ko Sankara ari muri Uganda ngo yabwiye umwe mu nshuti ze ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibaza ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite ibyo kurya n’ imbunda imwe, kandi Rusesabagina amuhamagara kuri Telefone ngo yibaza ukuntu nta mafaranga na make yasize. Rusesabagina ngo yamubwiye ko hari amadolari magana atanu [ $ 500 ] yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu, kandi ntiyari kubona uko asohoka mu maguru ya Maraya I Kampala ntacyo amusigiye.
Mu karere k’ibiyaga bigari haratutumba ikintu kitari kiza, nyirabayazana n’u Burundi na Uganda biha inzira abagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda. Igihe iyi ntambara yakwaduka yafata akarere kose cyane ko no muri Congo Sud Kivu hari imitwe myinshi yitwara gisilikare irimo n’uwa Kayumba Nyamwasa RNC.
Source: Rushyashya