Site icon Rugali – Amakuru

Arabirangije Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa ati turwanye abatavuga rumwe na FPR-Kagame ku mugaragaro!

Ambasaderi ati mucecekeshe, mukome mu nkokora abo bose bavuga uko u Rwanda rumeze.

Ntabwo tugomba kwitiranya abantu n’igihugu..Nk’uko tutagomba guhisha ibyiza bibera mu Rwanda ni n’ako tutagomba guhisha ibibi bihabere. Kubera ibibi byinshi bihabera ibyiza bihabera ntibishobora kugaragara.

Tugomba no kuvuga ibibi bikorerwa abanyarwanda. N’aho kubeshya amahanga tubabwira ibitariho, ahubwo inama nziza twakugira n’ugufasha iyo leta uhagarariye ikareka gukorera akarengane abanyarwanda maze uzarebe ko ababavuga batazaceceka. Niba rero ambasaderi ashoje urugamba ku banenga imiyoboreremibi, idahwitse, nibadahindura imikorere umenya urugamba batazarutsinda. Burya si buno. Ibinyoma bya FPR bimaze guta agaciro, bimaze kujya hagaragara. Ntabwo bigaragarira abanyarwanda gusa n’amahanga yose amaze kubibona.

Abamaze kwandika ibitabo ni benshi baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ahubwo abanyamahanga bazi byinshi kuturusha kuko bo babirebera hariya hejuru bakabona byose n’aho twe turebera hasi hari ibiducika tutabibonye ariko ukuri kuri kujya ahagaragara reka kose kujye hanze ngo urebe iyo sura barimo barata itariho uburyo yose irajya kuri bose babireba.

Exit mobile version