Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Kabiri yahagaritse abakinnyi bayo kugeza igihe kitazwi, ari bo Ndahinduka Michel, Emery Bayisenge, Iranzi Jean Claude na Ntamuhanga Tumaini Tity. Umwe muri aba bakinnyi wasabye ko amazina ye adatangazwa avuga ko uyu munsi (kuwa Kabiri) ari bwo babwiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ko bahagaritswe kubera ukuntu baherutse kwitwara i Rusizi.
Nyuma y’umukino APR iherutse gukina na Espoir i Rusizi kuwa gatandatu tariki 21 Gicurasi 2016, ubuyobozi buvuga ko nyuma yo gutsindwa 1-0 bahise bajya mu bikorwa byo kwinezaza.
Uyu mukinnyi avuga ko bavuye hamwe n’abandi bakajya gusura nyina w’umwe muri bo utuye i Rusizi, ariko ubuyobozi ngo bukaba bwarabifashe nk’aho bari bagiye kubyina, bityo bwanzura kubahagarika.
Ati “twe twasohotse bisanzwe twumva nta kosa twakoze.”
Babiri muri aba bakinnyi bane bahagaritswe ari bo Iranzi na Emery bari mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu Amavubi, aho bitegura umukino wa gishuti uzahuza Amavubi na Senegal kuwa Gatandatu tariki 28 Gicurasi.
Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Mukuru wa APR FC Kalisa Adolphe bakunze kwita Camarade ariko ntiyitaba telefoni ye ngendanwa.