Site icon Rugali – Amakuru

APR FC twayiboneye akazina gashya “NYAMUSUNIKA FC”! Muti gute?

Nyuma ya Rayon Sports imodoka yaritwaye abakinnyi ba Apr nayo yakwamiye mu nzira. Muri uyu mugoroba ibintu bibaye ku ikipe ya apr fc ivuye mu myitozo yo kwitegura Rayon Sports ni agahomamunwa ndetse byatumye benshi bavuga bati burya ntawe bitabaho.

Ni nyuma yuko ubwo APR FC yarivuye mu myitoza ya nyuma y’uyu munsi imodoka yayo yahise ikwama ikanga kugenda bakagira ngo ni akabazo koroshye nyamara ahubwo bikaza kurangira yanze.

Babonye bimaze kwanga rero nibwo abakinnyi bose babwiwe gusohoka mu modoka bakayisunika kugira ngo iyo kwasteri (coaster) bari bakodesheje ishobore kongera kugenda, abakinnyi bose rero uretse kimenyi yves abandi ntayandi mahitamo bari bafite uretse gusohoka bagaterera imodoka ku gatuza ubundi bakayitiza umusada.



Bikimara kuba abakeba bahise bahimba apr Nyamusunika fc

Byavuzwe ko iyo modoka yakodeshejwe yari ishaje cyane akaba ariyo mpamvu yageze mu nzira igahita inanirwa kugenda. Mu minsi yashize nibwo hasohotse inkuru yuko imodoka y’ikipe ya Rayon Sports yageze mu nzira ubwo yajyaga I nyanza ikagira ikibazo bigatuma itagerayo. Kuva ubwo abafana ba APR bahise babona inkuru zo kuvuga no kwandika nyamara batibuka ko ntawuvugana n’ibyuma isaha n’isaha byagutungura.

Ubusanzwe ikipe ya APR nta modoka yayo bwite igira kuko ikoresha imodoka za minisiteri y’ingabo.
Ibi bivuzeko rero igihe cyose idashobora kubona izo modoka ahubwo harigihe biyisaba gukodesha cyane cyane iyo igiye mu myitozo kuko usanga izo za MINADEF akenshi izikoresha igiye ku mukino nyir’izina ariko nabwo iyo hari igikorwa gikomeye kerekeranye n’imirimo ya leta APR nabwo biyisaba gukodesha.

Nyuma y’aka gatendo rero kabaye abafana ba Rayon Sports babonye urwaho bihimura ku bafana ba apr bari babihaye nabo babannyega bavuga ko ba bapfushije ibitirano mu gihe iya Rayon yagize ikibazo ari iyayo bwite itari inkodeshanyo.

Ibi byose bibaye ikipe ya APR yitegura guhura na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu mu mukino w’ishiraniro wa shampiyona ku munsi wa 23.

Exit mobile version