Site icon Rugali – Amakuru

Apollo Kiririsi Ismael agenda acunga areba ko batamukubita agafuni. Constantin Niyomwungere nawe nibwo buzima abayemo!

Kirisisi Apollo Ismael na Niyomwungere Constantin

Nta nyiturano nziza uzumva iturutse kuri Kagame ku bantu ashuka abanyarwanda kwica cyangwa kugambana mw’izina rye. Nawe yigeze kwivugira imbere y’abana ko uwavuga ko yishe mw’izina rye ngo yamwica nawe. None ubu Kiririsi Apollo Ismael agenda yububa kubera ibyo yakoreshejwe agambanira inshuti ye Col Patrick Karegeya. Niyomwungere Constantin ubu nawe yatangiye kwikorera umusaraba nkuwo Kiririsi yikoreye twizere ko ibi byagobye kubera isomo abandi banyarwanda benshi bemera gukoreshwa na Kagame. 

Iyumvire aho Me Ignace Rusagara avuga uko Kirisisi abayeho n’urutegereje Niyomwungere Constantin. Abantu barebe Kiririsi aho aryamye i Kigali, nta n’imodoka yo kugendamo akigira, Lambert zirenda kumwica. Aba ari aho ngaho acunga ko batamukubita agafuni asenga imana iyo abonye bukeye. Ibyo yakoze yabikoze abizi byose yari yabyemeye yarateguwe umugambi uwishyira mu bikorwa.

Kuva yakwica Col Karegeya ntarongera kugira amahoro kandi azarinda apfuye ntayo agize. Abantu kuki badatekereza? Kiririsi ababere isomo. Constantin Niyomwungere nawe ababere isomo kuko ntazapfa avuye i Kigali. Ni ifuni n’ubukene bimutegereje, gufatwa nabi, gucunaguzwa, no kumubona nk’ikigoryi.

Exit mobile version