Imashini z’abo kwa Rwigara zatejwe cyamunara akayabo ka 1,797,000,000Frw. Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena 2018, nibwo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Habimana Vedaste yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tabacco Companyu Ltd’akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 797 mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo hishyurwe umusoro umuryango wa Rwigara ubereyemo Leta. Izi mashini z’uruganda ‘Premier Tabacco Ltd zegukanywe n’ikigo MM&RGD Company Ltd gihagarariwe n’uwitwa Olivier Udahemuka aho yatanze aka kayabo ka 1,797,000,000Frw.
Uyu muryango wa Rwigara Assinapol urimo umwenda Leta w’imisoro ugera kuri miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda (6,000,000,000Frw), aho bivugwa ko mu gihe uyu mwenda utaraba ubonetse mu mitungo imaze gutezwa cyamunara hazafatirwa indi mitungo yabo nayo igatezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe uyu mwenda.
Iyi misoro RRA yishyuza uru ruganda bivugwa ko ari iyo kuva muri 2012, aho ngo kuva icyo gihe uru ruganda rwahagaze kwishyura kugeza ubwo rwaje kugezwa mu nkiko maze ruratsindwa rutegekwa kuzishyura Rwanda Revenue Authority.
Tariki 28 Werurwe 2018, nibwo Umuhesha w’inkiko w’umwuga yagurishije mu cyamunara amakarito 7195 y’itabi ry’uruganda rwa Primier Tobacco Company rw’umunyemari Nyakwigendera Rwigara Assianpol (uhagarariwe n’abo mu muryango we yasize), maze rigurwa akayabo ka miliyoni 512Frw.
Anne Rwigara wari uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu muryango yagaragaje kutishimira igiciro izi mashini zaguzwe. Ahamya ko agaciro k’izi mashini zagurishijwe gakubye nibura inshuro eshanu ubaze n’agaciro zagurishijwe.
Umuhesha w’inkiko yavuze ko kwanga iki giciro muri cyamunara babifitiye uburenganzira ariko itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitageze kuri 75% y’igiciro cyahereweho mu cyamunara