Site icon Rugali – Amakuru

Anne Rwigara aribuka ise, Assinapol Rwigara, wishwe taliki ya 4 Gashyantare 2015

Imyaka 5 irashije Paul Kagame yivuganye umucuruzi Assinapol Rwigara ubwo bashatse gukoresha itekinika rikabapfubana kuko umuryango we wiboneye neza ko yahotowe akubiswe agafuni mu mutwe bashaka kubeshya ko ari ikamyo yamugonze.

Batubwiye ko uwamugonze yafashwe ariko impamvu batanze bavuga ko batamwerekana nuko ngo yari yahahamutse. Kugeza na nubu nta rubanza ntana ankete yakozwe ngo babwire abanyarwanda uwamwishe nicyo yazize.

Kurukuta rwe rwa Twitter, umukobwa we Anne Rwigara, wiboneye ise ataravamo umwuka yashyizeho ubutumwa bugira buti:

“Mubyeyi wanjye nkunda, uyu munsi taliki 4 Gashyantare, imyaka 5 irashize ubwo umwanzi yaguhitanaga ukatuvamo mu buryo bubabaje cyane. Nta munsi ushobora gutambuka ntagutekereje. Warakoze kumbera umubyeyi uhebuje buri muntu wese yakwifuza kugira. Ndagushimira kuba warambereye umubyeyi mwiza bintera ishema n’isheja kuba umukobwa wawe. Ntituzakwibagirwa.

Tugenekereje mu kinyarwanda niko umukobwa wa Assinapol Rwigara, Anne, yanditse mu cyongereza ku rukuta rwe rwa Twitter nkuko namwe muri bwisomere ubutumwa bwe hasi:

#AnneRwigara’s tweet:
« Dear dad, 5 years today, Feb 4, since the enemy stroke and we tragically lost you. There isn’t a day that goes by that I don’t think about you. Thank U 4being the best father anyone can wish for. Thank U 4making me proud to be your daughter. Your memory lives on. »
#Rwanda
#Rwigara

https://twitter.com/annerwigara/status/1224623183845679105?s=20

Exit mobile version