Site icon Rugali – Amakuru

Angola yanze kujya guta Igihe i Kampala! Inama yari kuduhuza n’u Rwanda ntiyabaye kuko Angola itari kuyitabira- Sam Kuteesa

Kuki Gusubika Inama y'Umuryango wa EAC Byasakuje Cyane?

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutessa kuri uyu wa Kabiri yavuze ko impamvu ikomeye yatumye italiki bari baremeranyijwe n’u Rwanda yo gukomerezaho ibiganiro byo gutsura umubano yigizwa imbere kuko Minisitiri w’Angola w’ububanyi n’amahanga atari kuyibonekamo.

Min Kutesa avuga ko inama izahuza Uganda n’u Rwanda izaba taliki 18, Ugushyingo, 2019

Minisitiri Kuteesa avuga ko abavugaga ko ibiganiro byahagaze hagati ya Kampala na Kigali bibeshya.

Yavuze ndetse ko ibiganiro bizaba taliki 18, Ugushyingo, 2019.

Kuteesa ati: “ Rwose twari twiteguye kwakira inama twari bugirane ne bagenzi bacu b’i Kigali ariko twahisemo kuyigiza imbere kuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola  na mugenzi we wa DRC batubwiye ko batazaboneka kuri iriya taliki kubera ibibazo bireba ubuzima bw’ibihugu byabo.”

Abajijwe impamvu batinze kubitangaza Sam Kuteesa yavuze ko basanze ibyiza ari ukwirinda kubimenyesha itangazamakuru kuko ngo rihora rirekereje ngo risamire inkuru hejuru.

Inama hagati y’ibihugu byombi yaherukaga kubera i Kigali taliki, 16, Nzeri, 2019 yarangiye ibihugu byombi byemeranyije ko ikibazo cyo gufungura imipaka kizanirwaho birambuye mu nama yari bubere i Kampala ariko kugeza ubu ikaba itaraba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko u Rwanda ruzitabira iriya nama kandi ko ikizaba kirujyanye ari ukuganira na bagenzi babo uko ibikubiye mu masezerano y’i Luanda byose byashyirwa mu bikorwa.

Ati: “U Rwanda ruzayitabira. Ikizaba kitujyanye ni ugushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya  Luanda  n’ibiri mu itangazo rya Kigali.”

Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko u Rwanda ruzitabira inama izaba taliki 18, Ugushyingo, 2019 i Kampala

ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Exit mobile version