Ange Kagame Yarangije Masters Mu Bubanyi N’amahanga N’imiyoborere.
Ejo taliki 19, Gicurasi, 2019 Ange Kagame yarangije Masters muri Columbia University mu ishuri ryigisha ubutegetsi n’ububanyi n’amahanga (International and Public Affairs).
Ange Ingabire Kagame ejo ubwo yambaraga imyenda y’abarangije Kaminuza ku rwego rwa Masters
Ange Kagame yize amashuri ye yose hanze y’u Rwanda. Yize amashuri abanza ahitwa Wellesley muri Massachusetts muri USA nyuma aza gukomereza muri Smith College aho yize Politiki, n’imiyoborere n’amateka ya Africa.
Kuri iki Cyumweru nibwo yarangije ikiciro cyo mu rwego rwa Masters mu bubanyi n’amahanga n’imiyoborere.
Ange Kagame uherutse gusabwa n’umusore witwa Bertrand Ndengeyingoma avuga neza indimi eshatu: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Columbia University aho Ange Kagame arangije amasomo mu bubanyi n’amahanga n’imiyoborere
Icyumba imihango yo guha impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo yabereyemo
Abanyeshuri bishimira umusaruro w’akazi bakoze
Bamwe mu bandi banyeshuri biganaga na Ange Kagame
UMUSEKE.RW