Site icon Rugali – Amakuru

Ange Kagame yasabwe ariko wagirango Paul Kagame byamutunguye

Abanyarwanda baca umugani ngo ntabuba butagezwe intorezo.  Hano urabona ko mwene Rutagambwa atarihafi yibi birori ubundi ugereranyije n’ukuntu nyina wa Ange arihafi y’umukwe ndetse yamufashe munda umukwe nawe aramwegera amufata munda.

Nibyiza cyane igikorwa Jeannette yakoze.  Ariko kuki Kagame arikure y’umukobwa we kur’uyumunsi?, . Uyu muhango wo gusabwa umugeni Kagame Paul arasa nokurangiza umuhango cyangwa arasa nutazi ibiri kuba.

Ese ko Kagame ukunda kuba k’umbuga nkoranyambaga byamugendekeye bite ngo asangize abantu ibyishimo arimo!. Ubundi tuzi ko Kagame niyo isazi ihise ariwe uyibonye bwambere akubita kuri Facebook, twitter instagram cyangwa Flickr ariko kugezubu ntacyo arasangiza abanyarwanda ndetse nabanyamahanga.

Ntawabura gushimira cyane byimazeyo Jeannette uruhare rwe rwo kwifuriza abana kubana ariko tumuhamagarira kugira uruhare rwo kwifuriza umuryango nyarwanda kubyara bagashyingira no gusaba umugabo we Kagame Paul kureka kumena amaraso y’inzira karengane.

Ange Kagame uzagire urugo ruhire hamwe n’umugabo wawe kandi ugire vuba witandukanye naso wumwicanyi niba ushaka kuzabyara abana bakunzwe n’umuryango nyarwanda.

RNC France

Exit mobile version