Site icon Rugali – Amakuru

Ange Irakarama ati: “Rwigara yishwe yakoziki, n’abandi benshi kuki Habyarimana atabishe ngo nibyabo abigurishe kandi yari umuhutu”

Mbanje kubasuhuza mwese abanyarwanda ,sinifuza kubabwira byinshi gusa umwaku wambere abanyarwanda bahuye nawo nukubona umuntu witwa Paul Kageme ,uti se gute ”

Ninde wabwira ko mbere ya le 01 ukwakira 1990 abanyarwanda bari bagahuye namakuba babona ubu cg babamo . Uretse abakabya nabarenza amase ngo babahere inda ninde utabayeho nabi.jyewe ndabwira buri wese ngo ashishoze kuko urwanda rujya habi kurushaho .

Rwigara yishwe yakoziki , nabandi benshi kuki Habyarimana atabishe ngo nibyabo abigurishe kandi yari umuhutu . Kuki Habyarimana atishe abahutu bari bashyigikiye inkotanyi akabareka .

Murebe mwese Abatutsi bose bashyigikiye FPR ya Paul babaye nk ibimasa bihinga babimara imbaraga bakabikubita intorezo ,siniriwe ndondora amazina . Urwanda uyumunsi rumeze gute , amavunja ,inzara ,umwiryane , kuba abacakara bagatsiko ka FPR . Maze mwebwe mugasigara muhekenya umucanga , muhindukire mubere ukuri mureke gukomeza guheka ipyisi.

Ukunda urwanda yumve iminsi nimitindi ihinyuza intwari nigiki gituma bwimura ubunyarwanda mukimika inda ?
Ese tuzakomeza guhamba kugeza ryari ? Mwese muzamarana nimukomeza gutya .

Ange Irakarama

Exit mobile version