Amakuru yizewe avuye i Kigali, aratumenyesha ko Umunyamakuru uturuka mu gihugu cya Uganda witwa Andrew Mwenda ubu adashobora kugandagiza akarenge ke mu mujyi wa Kigali cyangwa ahantu hose hitwa ko ari ubutaka bw’u Rwanda.
Andrew Mwenda uzwiho kugira ubushyanutsi bwinshyi bwo gushaka kumenya u Rwanda kurusha n’Abanyagihugu, n’ubwo bikiri ibanga biravugwa ko Leta ya Prezida Paul Kagame yamaze kumenya ko yabakoreraga ariko ari Intasi (Spy) ya Uganda.
Isoko y’iyi nkuru yasobanuye ko ubu abitwa ko ari abategetsi bose bakorera Leta ya Kagame bose bahanaguye Mwenda kuri za Twitter, bikavugwa ko utabizi agakomeza kumukurikira kuri Twitter azabyirengera. Mwenda azwi cyane kuva mu myaka yaza 2000 nk’umwe mu bantu bari inkoramutima za Prezida Kagame, ndetse akaba yari no muri Komite igira inama Prezida Kagame (PAC).
Mwenda bamwe bita Georges Ruggiu w’iyi ngoma (Georges Henri Yvon Joseph Ruggiu yari umunyamakuru w’umubiligi ufite inkomoko yo mu Butaliyano wakoreye RTLM) ari mu bantu basaruye agatubutse gaturutse ku misoro y’Abanyarwanda mu gihe cy’imyaka iri hafi 20. Zimwe mu nzandiko zasohotse hanze zigaragaza ko rimwe yishyuwe Amadolari y’amerika agera ku bihumbi 200 (200.000 US Dollars) ngo yari ayo kwamamaza. Andrew Mwenda yakundaga kugaragara cyane mu nama zose zireba ubuzima bwa politiki, ubukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda.
Ariko mu minsi ya vuba ntiyabonetse mu nama y’Umushyikirano, Umwiherero w’ejo bundi aha, cyane cyane aho yuhuraguraga ibigambo byinshi ndetse rimwe akarusha ijambo n’uwari Mistiri w’intebe Murekezi Athanase.
Mwenda ni Muntu ki
Andrew Mwenda avuka ahitwa Tooro, akaba yarize kugeza kuri Kaminuza ya Makerere aho yavanye impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere izwi nka Bachelor in Mass Communication. Icyo gihe yigaga abifatanya no mu gukorera Ikinyamakuru The Monitor. Ni inshuti cyane ya Gen Mohoozi Kainerugaba umuhungu wa Prezida Museveni kubera ko biganye Makerere. Ibyo nibyo byatumye umubano wa Prezida Museveni na Kagame usubira kuba mwiza ho gato kuva 2011 kugeza aha ejo bundi aho byongeye gusubira irudubi.
Mu myaka ya za 2000 nibwo Mwenda yagaragaje kuvuga ibitagenda mu butegetsi bwa Museveni, benshi barabimushimiraga kuba yari Umunyamakuru watinyinyutse, akaba yari abifatanyijemo na Onyango Obbo hamwe na Daniel Kalinaki. Ariko bivugwa ko mu mutwe wa Mwenda yiyumvishaga ko azarongora umukobwa muto wa Museveni witwa Diana abinyujije mu bushuti bwe na Gen Muhoozi Keinerugaba. Prezida Museveni yarabyanze, ibyo byatumye Mwenda ahita agira inzika ikomeye cyane ku muryango wa Museveni, noneho ava hasi mu kubasesereza. Nibwo yahise arabukwa n’ifaranga ryashakaga kwangiza Museveni riturutse hakurya i Nyarugenge. Aba abonye ikiraka kitarangira, ndetse ahabwa n’umukobwa uzwi nka Fifi. Icyo gihe nibwo yatangiye kugaragara ari kumwe na Boss we Onyango Obbo, bari mu modoka y’ubwoko bwa Nissan byose biteguwe na Joseph Bideri icyo gihe wari umuvugizi wa Leta ndetse anakuriye Orinfor ubu ikaba yitwa RBA.
Nyuma y’aho Gen Kayumba Nyamwasa ahungiye kandi anyuze i Bugande, i Kigali bahise bashya ubwoba, kubera ubwumvikane bwari bwarayoyotse kuva mu ntambara za Kisangani. Kigali babikojeje Mwenda nawe yihanukira yandika inkuru nyinshi, Mwenda nyuma yabagiriye inama ko bishoboka ko yabafasha gusubukura umubano, cyane cyane ko ari inshuti ya Gen Muhoozi Keinerugaba. Abandi nabo bahise bemera. Ni uko Andrew Mwenda yiboneye ikiraka gihoraho, ahubwo kiza kuyoyoka nyuma yaho i Kigali bahise bahindura uburimiro Uganda. None Leta ya Kagame iremeza ko Mwenda yari Intasi ya Uganda.
Rwanyandekwe Narumiwe.
McDowell Kalisa
Stockholm Sweden