Site icon Rugali – Amakuru

Andi makuru n'impamvu DMI ya Kagame bishe Imam Mugemangango Muhamed

Par Celestin Uwimana, 28/01/2016
Uyu mugore urira Rwabujindiri aramupfakaje! Uyu mugore ni Umututsikazi w’incike wahekuwe na genocide! Yarangije muri KIE ariko ni umushomerikazi! Yashakanye na Mugemangango Mohammed bishe kuwagatandatu bakabyuka bamushyingura hutihuti! Yari Inspecteur muri REB ushinzwe icyongereza! Yari Immam Kimironko akaba yabaga no muri njyanama ya Nyagatovu!
Yafashwe le 14 ari ku wa kane yicwa ku wa gatamdatu w’ikindi cyumweru! Yazize kuba yarimo gushakisha bariya basiramu batandatu bashimuswe bavuye i Butare muri kaminuza yu Rwanda kwigisha ibyidini! Muhamadi ngo yarakariye ishimutwa ryabo kuburyo yabwiye intore zinshuti ye ngo iyi Leta ni icyuka; ababazwa nuko habuze abayirwanya! Ngo yabwiye intore kujya zikurikira radio itahuka!
Bamumaranye iminsi hafi icumi babura uko bamushinja ibintu nk’ibyo nta bimenyetso kuko ntawamufashe amajwi! Basabye uwasigaga amarangi mumazu yo kwa Muhammad ngo ajyaneyo imbunda ayishyire munsi y’uburiri anashyireyo video za ISIS bazajye gusaka babisangeyo! Kubwo amahirwe, umunsi byari kujyanwayo, umugore wa Mohammed yimukiye i Nyamata iwabo wumugabo kugirango amazu yo mumugi akodeshwe abone icyo gutunga abana! Bataragera Nyagatovu, ninjoro, babwiweko umugore yimutse ko isaka ntacyo ryatanga, ibigomba guhishwayo bitakunze bahitamo kumurasa!
Uyu mudamu urira, umugabowe yari admin mubitaro bya Rwamagana nawe Rwabujindiri yaramushimuse kucyumweru!
Nabamenyeshaga ko umushoferi wishe Rwigara Assinapollo ariwe unatwara Camions Citerne zivoma amazi yinyange ziyakuye Cyaruzinge/Ndera!

Exit mobile version