Umufaransa Lt. Col Guillaume Ancel akomeje gushyira ahagaragara ubuhamya bukubiyemo ibyo yanyuzemo mu Rwanda, uyu mugabo akaba yari mu gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Opération Turquoise.
Ku itariki ya 7 Kamena nibwo mu mujyi wa Bruxelles hamurikiwe igitabo ‘Rwanda, la Fin du Silence’ cyanditwe na Lt. Col. Guillame Ancel, kigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yatanze mbere y’imurika ry’iki gitabo yishimiye ko uwo muhango witabiriwe n’abasirikare benshi b’Ababiligi bashaka kwiyumvira amateka nabo babayemo, kuko u Bubiligi bwari bufite abasirikare muri Minuar, barimo n’abagarukwaho mu mateka y’abatutsi biciwe muri ETO Kicukiro.
Guillaume Ancel yatumiwe n’ikigo CCLJ (Centre Communautaire Laïc Juif David Susskind asbl) kizwi mu gufatanya n’Abanyarwanda kurwanya abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, bagendeye ku mateka nabo bahuye nabo nk’Abayahudi kuko barokotse jenoside.
Yatanze ubuhamya ku buryo bwimbitse cyane kuko yabwiraga abandi basirikare bumva neza ibyo avuga, atanga ingero nyinshi, mu buryo usanga budasanzwe ugereranyije n’iyo yatumiwe n’abanyamakuru kuko nta mwanya uhagije aba afite.
Yavuze ko ari Umufaransa wagize ubuzima bwiza akavukira mu muryango wifashije, akiga neza amashuri mato kugeza muri kaminuza, arangije yinjira mu girikare mu mwuga yumvaga akunze, ndetse azamuka mu ntera uko bigomba ku buryo yishimira igihe yamaze mu gisirikare.
Gusa ngo amateka y’ibyo yabonye mu gihe nari mu Rwanda ntabwo amuha amahoro, ndetse ngo yagerageje kenshi kubyirengagiza ariko biramunanira.
Ayo ni amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu buryo butabaye ahandi ku Isi, ku buryo agendeye ku mibare y’abishwe nibura abantu 10 000 bicwaga buri munsi mu gihe cy’iminsi 100, mu bugome burenze ubwo aba Nazi bakoresheje muri Jenoside yakorewe Abayahudi.
Yabajijwe ku bijyanye n’icyo atekereza ku wahanuye indege ya Habyarimana, ashimangira ko kuva mu buto bwe yakoresheje missile zo mu kirere zaba SAM 16, Stinger cyangwa Mistral, ku buryo yari azobereye ikoreshwa ryazo.
Yavuze ko nyuma yo gusoma raporo y’abacamanza Nathalie Poux na Marc Trévidic n’ubunararibonye afite mu gukoresha za missiles, indege ya Perezida Habyarimana yarashwe n’abantu bari bamuri hafi, aribo bahezanguni b’Abahutu bari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.
Yavuze ko kurasa missiles ebyiri nijoro, byagombaga gusiga urumuri rw’ibishashi nibura rungana na metero 100, hakabaho n’ibicu bimara nibura iminota ibiri cyangwa itatu, ku buryo byagombaga guhita bigaragaza aho uwarashe aherereye, bityo ntabashe gucika.
Yakomeje agira ati « Misile ingana na metero hafi eshatu, igapima ibiro 80 ari imwe, ntabwo ari ikintu washyira muri kontineri ngo uyinjize muri Kigali ku buryo bworoshye, nurangiza uyirase ntufatwe kandi uyirasiye mu kigo cy’abasirikare ba Habyarimana. Ahubwo birantangaza kubona impaka zikigibwa hakaba hashize imyaka 25. »
Yavuze ko igikenewe ari uguhuza uburyo izi missiles zarashwe, ku buryo bihita bigaragara ko zarashwe n’intagondwa z’Abahutu, naho ikinyuranye n’icyo kidashoboka.
Uko yambuye Interahamwe umwenda w’umusirikare w’umubiligi
Guillaume Ancel yavuze uko mu gihe cya Jenoside mu yahoze ari Cyangugu, bamubwiye ko Interahamwe zishe abatutsi benshi, afata umwanzuro wo kujyayo nubwo nta burenganzira yari afite bwo kugira icyo abikoraho.
Ngo bagezeyo basanga imirambo myinshi, aza kubona inyubako ya Kiliziya ku ruhande ajya kuyirebamo, asanga yahinduwe ububiko bw’intwaro. Icyo gihe yahise ahamagara abasirikare be barazifata.
Mu gusohoka ngo babonye interahamwe zihageze, kandi nta burenganzira bari bafite bwo kugira icyo bazikoraho, kandi bishoboke ko ari aho zikambitse.
Yakomeje agira ati «Nta burenganzira twari dufite bwo kugira icyo tubakoraho cyaba kubambura intwaro, mfata umwanzuro wo kutagira icyo nkora. Ariko naje kubona umwe muri bo wambaye ‘Gilet’ itanyurwamo n’isasu y’umusirikare w’Umubiligi narebye umwambaro ndawibwira, yari umusirikare twiganye.»
« Byari bikomeye, nafashe umwanzuro wo kubwira abasirikare banjye ngo banzanire iyo gilet vuba bishoboka, banzanira icyo nabasabye. Ibyo mbikora nari mu kazi kanjye nk’umusirikare ariko uyu munsi ikibabaje ni uko bizanjyana mu nkiko. »
Guillaume yanabajijwe icyo atekereza ku byerekeranye n’ibyo Perezida Macron aherutse gutangaza ku nyandiko zibitswe mu Bufaransa, asubiza ko hari icyizere ko bizakorwa kuko atari ari mu kiragano cy’abagize uruhare mu mahano yabaye mu Rwanda, gusa ngo «ni ukubitega amaso tukareba ikizavamo ».
Uyu mufaransa avuga ko ubuhamya bwe abutanga ku mpamvu eshatu zirimo kubwira abaturage ibibakorerwa cyangwa ibibitirirwa n’amateka yabyo, iya kabiri ni ukuzirikana ko bidakwiye kubika imyaka 25 amafuti bakoze ngo bajye aho babeshye naho iya gatatu ni uguha agaciro abarenga miliyoni bishwe bazira ubusa, ntibabashe kubarengera kandi bari kubishobora.
IGIHE taliki ya 11 Kamena 2018