Nyagatare: Bavugako amikoro make ariyo atuma batabona ubwiherero
Nyuma y’uko igihe ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwari bwihaye ngo abaturage bose babe bafite ubwihererezo bumeze neza kirenze batarabigeraho, bamwe mu batuye aka karere baravuga ko amikoro make ari imwe mu mpamvu zituma ibi bitagerwaho ku gihe.
Tariki 10/09/2018 ubwo yasozaga umwiharero w’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyagatare, umuyobozi w’aka karere Mushabe David Claudian yari yavuze ko bitarenze tariki 30/10/2018 nta muturage mu karere ke uzaba udafite ubwiherero butameze neza, nyamara iki gihe cyarageze kiranarenga hari abaturage bagifite iki kibazo.
Nyamara ibi ntabyo byagezweho kuko abaturage 1241 mu baturage 1513 batari babufite aribo babashije kububona, naho abagera kuri 430 bakomeza kwiberaho nta bwiherero bwujuje ibisabwa bafite.
Umwe mutarabasha kubona ubwiherero bumeze neza witwa Gatunge Fred wo mu mudugudu wa Gihorobwa akagari ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare, avuga ko yabuze amikoro agura amabati ngo asakare ubwiherero bwe.
Ati “Buri wese ubundi yifuza kwiherera ahameze neza gusa rimwe rimwe amikoro ntakunda. Ubu jye ku manywa sinajyamo ntegereza ijoro. Mbonye amabati rwose nawusakara ariko se nyakurehe no kubaho mba nakoze icyate?”
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko kwesa uyu muhigo bari bihaye byagoranye ahanini kubera imyumvire y’abaturage.
Ati “Si ukuvuga ko abantu badafite ubwiherero kubera ubushobozi bucye, ahubwo imyumvire yo kumva ko abaturanyi bafatanya ubwiherero, abandi nabo bakaba batumva akamaro ko kuba usakaye.”
Arakomeza ati “Aho tugeze ni heza ariko nanone ntabwo twabigezeho 100%, tugiye kongera kwiyemeza, twihe ikindi gihe tuzaba twabigezeho. Ariko birasaba ko noneho tuzanareba uburyo twakoresha kugira ngo bikunde.”
KigaliToday