By Nsengiyumva Edouard 17 April. 2018
Radio ya Gikirisitu, Amazing Grace, izwi ku izina ry’Ikinyarwanda nka Radio Ubuntu Butangaje, igiye kumara amezi abiri ifunze mu gihe byari byitezwe ko kuba kumwe, nk’uko ibihano byatangajwe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA byavugaga. Iyi radio yafunzwe kuwa 22 Gashyantare 2018 nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicolas, wikije cyane ku kuvuga ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko kumusebya mu buryo budakwiriye, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.
Mu mwanzuro wo ku wa 20 Gashyantare, RURA yasabye Radio Amazing Grace gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera imvugo za Niyibikora mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe icyemezo cyatangarijwe; ubundi ubuyobozi bwa radio bugahita buyifungira mu gihe cy’iminsi 30, bukanishyura amande ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Gusa icyo gihe ntibyakozwe, kugeza ubwo RURA yafashe umwanzuro wo kujya kwifungira iyi radio yifashishije gukupa amashanyarazi yagaburiraga ingufu umunara wayo uri ku musozi wa Jali. Icyo gihe Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulambay yavuze ko amabwiriza uru rwego rwahaye Amazing Grace, umuyobozi wayo yabyirengagije byose, bagakoresha ubundi buryo.
Yagize ati “Kuba twaramufungiye twakurikije amategeko kandi twabikoze kuko yanze kubyikorera. Yagombaga gufunga iradiyo, iyo abikora nta n’uwagombaga kugera aho akorera. Kuki yanga gusaba imbabazi Abanyarwanda? Gusuzugura Abanyarwanda ntabwo byemewe.”
Amakuru twamenye ni uko kuba iyi radio itarasubira ku murongo byatewe n’uko nyirayo, Umunyamerika Gregg Schoof, utarahwemye kuvuga ko yarenganyijwe, aho gukurikiza ibyo yasabwaga yahisemo “kwiyambaza inkiko”, ngo zimurenganure,twagerageje kuvugana n’uyu mushoramari ku mpamvu zituma atubahiriza ibyo yasabwe, asubiza ko nta kintu yahita abitangazaho, avuga ko ari ugutegereza ikiganiro n’abanyamakuru.
Yagize ati “Tuzabivugaho ku wa Kane mu Gitondo, ubu ntacyo nabivugaho.” Ubwo iyi radio yafungwaga muri Gashyantare, nabwo Schoof yabajijwe impamvu atubahirije ibyo yasabwe na RURA birimo gusaba imbabazi Abanyarwanda ubundi agafunga radio mu minsi 30, ariko nabwo ntiyashaka kugira icyo abivugaho. Yagize ati “Ngira ngo byari kuba byiza iyo habanza kubaho ibiganiro. Ni ibintu bitari byiza. Ubu turi gushaka umunyamategeko nta byinshi nabivugaho.”
Rwandatoday.rw