Site icon Rugali – Amakuru

Amerika Ihangayikishijwe n’Igihano u Rwanda Rwahaye Rusesabagina

Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe n’igihano guverinoma y’u Rwanda yahaye Paul Rusesabagina, ufite uburenganzira bwo gutura muri Amerika bwemewe n’amategeko. Ibi bikubiye mu itangazo umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ned Price, urubanza rwa Rusesabagina rukimara gusomwa mu Rukiko Rukuru rw’u Rwanda kuri uyu wa mbere.

Aragira, ati: “Amakuru y’uko habuze umucyo muri uru rubanza ateye kwibaza ku kuri kw’igihano yakatiwe.” Ati: “Ntitwahwemye kumvikanisha ko amategeko arengera Rusesabagina agomba kubahirizwa. Ntitwahwemye kugaragaza impungenge zacu ko bidakorwa dukurikije ibyo u Rwanda rwiyemeje mu rwego mpuzamahanga. Dufite impungenge kubera ko Rusesabagina yangiwe abavoka be n’ibanga rigendana nabyo, yangiwe uburenganzira bwo kubona inyandiko zikomeye zo muri dosiye ye.”

Muri iri tangazo, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika arakomeza, ati: “Dusabye dukomeje guverinoma y’u Rwanda gusuzuma neza ibi byose kugirango bitazasubira ukundi.”

Exit mobile version