Site icon Rugali – Amakuru

Ambassade ya Mugambage n’itahe cyangwa dutahe!

Biragaragara ko muri Uganda impunzi zitagishoboye kubana mu gihugu kimwe na Ambassade y’uRwanda. Niba Leta ya Uganda ishaka kugumya kubana na Leta y’uRwanda, abasirikali b’uRwanda baje mu myitozo, bakidegembya muri Kampala n’imbunda zabo nkaho hano ari iKigali, ibyo birabareba, twebwe nibadukemurire ikibazo habe ho imishyikirano. Aho kwirirwa badushyiraho ibikangisho, birirwa bahimbahimba ibyaha batoratora mu mihanda bagashyira Kayihura, twakemura ikibazo hagati yacu nk’Abanyarwanda, Leta ya Uganda ibidufashijemo.

Ntawanze gutaha, icyo gitekerezo ni cyiza, ariko nkuko twananiwe kubana mu gihugu cyacu, tukabahungira hano, none na hano badusanze bakatubuza amahoro, ni ikigaragara ko tudashoboye kubana mu gihugu kimwe. Niba bahakunze bigarukire hano ni iwabo mu mahanga natwe dutahe iwacu iRwanda. Mugambage hano ni iwabo, Baguma na Burabyo hano ni iwabo, nibashaka bazigumire ino, ntawuzabakumbura! Ariko twebwe ni ngombwa ngo tubone amahoro.

Niba muramu wanjye General Kayihura umukuru wa Polisi ya Uganda, abona ko nkwiriye gutaha mboshywe kubera itekinika rya Baguma n’uriya mwicanyi w’i Kami Burabyo naje mpunga, natange urugero rwiza na we ni Umunyarwanda, afate mushiki wanjye Angella, batahe, nibibagwa amahoro nanjye nzijyana narizanye! Natahe we, abanya Uganda baramuhaze, twe nta n’icyo tubatwaye!

Turambiwe agakungu ka Polisi ya Kayihura n’ambassade ya Mugambage!

Ni gute umuntu w’impunzi ashobora kujyanwa kuri polisi nk’umujura, abapolisi bakamuvugisha bari kuri telefoni na ambasaderi Mugambage? Niba polisi ya Uganda ari akarima ka Kigali, abanya Uganda bikaba nta kintu bibatwaye, natwe ntitwanze ko abantu babana, nibakemure ikibazo cyacu, bikomereze ibyabo.

Mu mpunzi hari mo abashaka kujya I Burayi, hari mo n’abandi nkanjye tudashaka kuva iwacu muri Afurika, mugihugu cy’amata n’ubuki. Rero niba Leta ya Uganda ishaka gukomeza kunywana n’uRwanda, kandi ikaba itashobora kutwumvikanisha ngo twese tube iwacu mu mahoro ntawica undi, ni iduhe uburenganzira twikemurire ikibazo, inzira itaha turayizi n’icyo gukora turakizi.

Jyewe naje muri Uganda kubera ko Perezida Museveni yantumyeho ngo ninze mve muri Tanzania, kuko hano hari umutekano. Naraje nkirirwa mpanganye na bariya bicanyi nahunze, ariko nta kibazo nagiranaga n’inzego z’umutekano wa Uganda. Aho Kayihura aziye muri Polisi yafunguriye abicanyi b’i Kigali amayira, none bamaze abantu; Uwo badahemukiye ngo bamwice baramuhombya, ibyo Perezida arabizi!

Rero ikibazo ni gikemuke kandi batubwire niba tudafite aho gutura kw’isi, tuhishakire dusubire iwacu twijyanye, twarizanye! Cyangwa se Ambassade itahe n’ubundi nta cyo imaze, ni agaco k’ibyihebe, kazanywe no guhungabanya umutekano w’impunzi no kwirirwa gacura umugambi wo gusenya Uganda.

Umwaka mushya muhire! Uzababere mushya pe!

H.T. Sankara

Exit mobile version