Ambasaderi Mukaruliza Monique bamubajije ibibazo arya iminwa. Nkuko imbuga nkoranyambaga zakomeje kubivuga Mukaruliza Monique Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia yariye iminwa mu gihe abaneshuri bo muri Unuverisite yo muri icyo gihugu bamubazaga ibibazo mu kiganiro yagiranye nabo.
Kuba rero ari muri aba bahutu b’udukingirizo Kagame akoresha murumva namwe ko byagombaga kumugora mugusubiza ibibazo bamubazaga ngo hato ativamo maze akitwa ko apfobeje Jenoside cyangwa agize ingengabitekerezo dore ko abahutu benshi barimo babizira.
Kimwe mu bibazo bamubajije cyamugoye gusubiza n’icyo gusobanura impamvu abahutu bahagurutse bagatema abatutsi bati ko batari kubikora nta mpamvu n’iki cyatumye babikora? Yariye iminwa nawe atangira kuvuga ukuntu ari umuhutu.
Mbese umuhutu kuvuga ko Jenoside yabaye kubera ihanurwa ry’indege ya Habyarimana aba arikoze. Mukaruliza yanze ko bamukura ku mugati. Ariko kumukura ku mugati icyo kiroroshye ahubwo yagize ubwoba bw’ibihano Luciferi Kagame yari kumugenera.
Abahutu b’udukingirizo birinda imvugo itandukanye n’iyaba sebuja. Ariko se bazigengesera kugeza ryari? Niyo mamvu uwo binaniye afata inzira agatoroka iriya gereza “RWANDA” atari yagwa mu mutego. Mukaruliza rero arabe maso kuko icyo n’ikimenyetso cy’uko byose bishoboka ko kandi ntakabura imvano. Ararye ari menge.
Yanditswe na Ange Uwera