Site icon Rugali – Amakuru

AMBASADE YU RWANDA I MAPUTO MOZAMBIQUE IMAZE KUZURA ABICANYI NIKOBISANZWE CLAUDE ARI KWISONGA

Claude Nikobisanzwe Mozambique

MAPUTO: AMBASADERI NIKOBISANZWE CLAUDE MU BUGAMBANYI BWO GUSHIMUTISHA ABACURUZI BAKOMEYE B’ABANYARWANDA. Ambasaderi Nikobisanzwe amaze iminsi azenguruka mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Mozambique harimo iz’igipolisi, ubushinjacyaha no mu butegetsi bwite bwa Leta, ariko hose agenda atanga amafaranga ndetse asezeranya no gutanga andi akayabo igihe icyo asaba yagihabwa: Imitwe nibura itatu y’abacuruzi bakomeye muri Mozambique.

Amakuru yizewe neza aturuka mu bantu b’i Kambere muri Ambasade y’u Rwanda i Maputo, agashimangirwa n’andi aturuka ahandi hantu hizewe tudahise tubatangariza kubera impamvu zo kurinda aho twakuye amakuru, aratubwira ko Nikobisanzwe yumvishije Leta ya Kigali ko azabasha guca intege abacuruzi bakomeye b’abanyarwanda bakorera i Maputo, atabaguruza i Kigali baboshye, ngo akabafungishiriza muri Mozambique!

Nikobisanzwe yashoyemo ruswa itagira ingano,ndetse anasaba abo bafatanyije bibumbiye muri Diaspora-nyarwanda ya Maputo, nabo kubigenza batyo, ngo bagerageze gukusanya amafaranga kuko akenewe ari menshi!

Ibi byose ni nyuma y’aho Ambasaderi Claude we ubwe, aciye inyuma umuryango wa Louis Baziga wahoze ayobora Diaspora akaza kurasirwa i Maputo ku manywa y’ihangu maze akiteguriye ikirego akakiregamo abo bacuruzi yagize umuhigo, maze akagishyikiriza ubugenzacyaha ageretseho uruboho rw’amafaranga! Nyamara mubo rubanda rukeka n’abakozi b’uyu mugabo bakaba barimo, dore ko we asanzwe azwiho iyo ngeso yo guseseza abicanyi mu bihugu by’abandi, akaba ari nabyo byatumye ahambirizwa muri Afurika y’Epfo, aho yabanje gukora ari umunyamabanga wa mbere wa Amasade y’u Rwanda i Pretoria. Ibyo Mozambique ikaba ibizi neza cyane!

Ambasaderi Nikobisanzwe (wambaye ishati yera) yakoze ku ntore ngo bashyire hamwe amafaranga…
Umugambi wa Nikobisanzwe ngo ni ugutuga uko ashoboye abacuruzi yasheteye nibura bagafatwa bagafungwa. Ngo mugihe bafunzwe, Leta ya Kigali igahita ihimba amadosiye akaze ikayereka iya Mozambique, inayisobanurira ko yari isanzwe ishakisha abo bantu, bityo igasaba ko bakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda!

Igihugu cya Mozambique nta masezerano yo guhererekanya abanyabwaha cyasinyanye n’u Rwanda kandi ubutabera bwaho buzwiho kuba bwihagazeho ubugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika. Usibye ko nta nuwanga ijana mu rindi,ariko no mu bukungu ibyo bihugu byombi ntiwabigereranya kuburyo Nikobisanzwe yaba yizera ko azabashukisha amafaranga ngo bakore ibyo ashaka!

Ikizwi ni uko abacuruzi bakomeye bakorera i Maputo atari bamwe b’insina ngufi cyangwa b’agafu k’ivugwa rimwe! Nitumara kumenya amazina yabo tuzayabatangariza mu nkuru yacu itaha.

NTAMUHANGA Cassien

Exit mobile version