Site icon Rugali – Amakuru

Amb. Mukankusi arasubiza Kagame nyuma yaho asohoye mu Igihe.com lisiti y’abantu 10 yifuza imitwe yabo kw’isahani

Abo Kagame yishe abishwe na Kagame

Hari umugani natwe twahinduye gato ugira uti: “Akari k’umutima wa Kagame n’Agatsiko gasesekara mu Igihe.com” none ibi bikomeje kuba impamo. Muribuka lisiti Kagame aherutse kwandikisha mu Igihe.com yari iriho ngo abantu 10 urebye batuma Kagame adasinzira. Kubamaze kumenya imvugo n’imigirire ya Kagame n’Agatsiko kuriya niko bamenyesha isi cyane cyane intore aho bagomba gushyira ingufu mu gufasha Kagame guhiga aba bantu 10 yifuza imitwe yabo kw’isahani.

Amb Mukankusi Charlotte we yumvikanye kuri Radio Itahuka avuga ko nta bwoba afite ahubwo yaboneyeho akanya ko kubwira Paul Kagame amagambo akakaye ndetse anamwibutsa ko iriya ntebe yicayemo atazahora ayicayemo ko ashobora kuzashiduka umwe muri bariya 10 avuga ashaka imitwe yabo ariwe wicaye mu ntebe yicayemo ubu cyangwa Paul Rusesabagina yashimuse akaba arimo kumugaraguza agati. Tega amatwi Amb. Mukankusi hasi:

Exit mobile version