Biragoye ariko birashoboka mu gihe cyose abanyarwanda bazajijuka bakagira agahinda ko kubona Nyabarongo, Akagera n’indi migezi isa n’urwagwa rw’ibitoki by’inyamunyo nyamara ari ubutaka bwacu, buzaturwaho n’abazadukurikira, buri kuducika bwigira aho bazi kububungabunga.
Umunyarwanda wo mu myaka 50 ishize byashoboka ko ntacyo byari bimubwiye, umunyarwanda w’uyu munsi ubasha gufungura Internet akwiye kubabazwa no kuba Nyabarongo isa gutya, akagira gito cyane abikoraho.
Uruhare ruto cyane rwa buri umwe rwaba umusanzu munini cyane mu kurengera ubutaka bw’abazatura aho utuye ubu niba uba cyangwa abawe bazatura mu Rwanda.
Ibice bimwe by’u Rwanda bigenda bikunduka, ubutaka busharira kuko hari ibyo butakaza, imigezi ihora imanukana toni na toni z’ubutaka zohereza muri Nyabarongo, Akagera, Victoria…kugera muri Nile mu Misiri aho bo n’abandi babasha kubyaza umusaruro impano y’ubutaka bubizaniye.
Ubujiji, guhinga nabi, gufata nabi imisozi, kutagira amaterasi ku misozi, gutema amashyamba mu kajagari, gutwika imisozi, kwangiza ibishanga, gucukura ibumba mu buryo budakwiye, n’ibindi ubu byitwa ibyaha by’ibidukikije ni ibintu bikorwa n’abanyarwanda batari bacye aho mu byaro ndetse no mu mijyi.
Nubwo bamwe bashobora kubikora kubera ubujiji no kutamenya ingaruka zabyo, ariko ni ibintu bizwi na benshi mu bo mu miryango yabo bagize amahirwe yo kwiga, bakamenya, bakaba bazi impamvu isi iri mu bihe bibi bitigeze bibaho mbere by’imihindagurikire mibi cyane y’ikirere.
REMA ntabwo yarwana ngo ineshe uru rugamba yonyine, ni urugamba runini cyane rusaba umusanzu wa buri wese ujijutse gufasha mu gusobanurira abatabizi, ububi by’ibikorwa bibi ku bidukikije n’imisozi dutuye ko aribyo bituma imigezi yacu abazungu bayirebera mu ndege bakagira ngo ni imihanda itarimo kaburimbo.
Kugira ngo imigezi yacu nka Nyabarongo irekere aho kudutwarira ubutaka birasaba uruhare rwa buri wese guhera mu rugo iwe/iwabo no ku baturanye nawe, kuko nitwe ubwacu tuyiha ubutaka ijyana.
Abantu nibamenye gufata neza amazi ava aho baba, ubwabo kandi batunganye imihanda migenderano y’aho batuye, abahinzi bafate neza ibishanga, abahinga imusozi cyane cyane bagire amaterasi ndinganire, abajijutse bahugure abatajijukiye iyi ngingo kuko uru ni rugamba runini cyane rwaneshwa gusa n’uruhare ruto rwa buri munyarwanda.
Ushobora kutabyitaho….ariko ntushobora kureka kwita ku ngaruka z’iyangirika ry’ibidukikije nk’ibi.
Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke
UMUSEKE.RW