Site icon Rugali – Amakuru

Amayobera mu ihagarikwa rya Sotra Tours: Hari abavuga ko ‘yagambaniwe’

Ikigo ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) mu ntangiriro z’iki cyumweru cyahagaritse burundu sosiyete itwara abagenzi ya Sotra Tours.
Hadaciye kabiri aho Sotra yakoreraga hahise hahabwa sosiyete ya Alpha Express yari isanzwe ifite imodoka muri Sotra, ariko ikaba yo yakoreraga mu izina rya Sotra.
RURA inavuga ko Sotra nta modoka yagiraga kuko ngo izari zihari ngo zari iz’abanyamigabane bayo, bityo yanzura ko ihagarikwa burundu mu mirimo yo gutwara abantu mu Rwanda.
Katabarwa Asaba Emmanuel ushinzwe ubwikorezi muri RURA yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Sotra nka kampani itari ifite imodoka zayo, ahubwo yakoreraga ku modoka z’abanyamigabane. Noneho n’izo modoka z’abanyamigabane bagafata ya ligne twabahaye bakayikodesha undi muntu uyimanajinga, ni ukuvuga ko ubuyobozi bwa Sotra tuzi ntibube ari bwo buyimanajinga. Urumva ko ari nko gukodesha licence (uburenganzira), ibyo ni bimwe mu bibujijwe binatuma licence dushobora kuyisubirana, kuko licence itajya ihabwa undi muntu, iryo ni ikosa rikomeye cyane.”
RURA ivuga ko Sotra yari ifite ikibazo mu miyoborere yayo, aho abanyamigabane nta jambo bagiraga.
Uretse ibi, iki kigo kinavuga ko Sotra itubahirizaga ibiciro by’ingendo RURA iba yashyizeho, aho ngo kuva i Kigali ugana i Huye bacaga umugenzi amafaranga 2000 kandi ari 2510. Ibi RURA ikaba ibona ari uguhombya andi masosiyete akorera mu muhanda umwe na Sotra.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiriye n’abantu batandukanye bakoraga muri iyi sosiyete bakibwira uko bakiriye iri hagarikwa, gusa ntibifuje ko amazina yabo atangazwa. Twabahaye amazina y’amahimbano.
Kabera, umushoferi watwaraga imodoka muri Sotra avuga ko nta mpamvu abona iyi sosiyete yari ikwiye kuba yahagarikwa kuko ngo yakoraga neza. Yagize ati “Nta mikorere mibi ya Sotra nzi rwose, kariya ni akagambane rwose.”
Yakomeje avuga ati “Kwitwaza ko Sotra nta modoka yari ifite si byo rwose, uzengurutse izi kampani zose wasanga nta mukire ufite imodoka zigera mu icumi, imodoka ziba zanditswe ku bantu batandukanye. Niba nta modoka yagiraga hari umugenzi bahaga tike igihe cyagera imodoka ntihaguruke?”
Uyu mushoferi avuga ko we ubwe atwara imwe mu modoka z’umuyobozi wa Sotra Cyimana Thierry Kayitankore, akaba atumva impamvu RURA ivuga ko Sotra nta modoka yagiraga. Mu guhamiriza Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iyo modoka yatwaraga koko ari iy’umuyobozi wa Sotra, yatweretswe icyangombwa cy’imodoka (carte jaune) kigaragaza nyirayo.

Iyi ni carte jaune y’imodoka y’umuyobozi wa Sotra, abashoferi bavuga ko batumva RURA impamvu ivuga ko nta modoka yagiraga (Ifoto Ndayishimye JC)

Kubera ko atazi umwanzuro wa nyir’imodoka atwara, uyu mushoferi yemeye kuba akorana na Alpha Express n’ubwo we avuga ko bitarasobanuka kuko yamubuze ngo amubwire ikigomba gukorwa.
Kuri we, abona ngo ari akagambane ka bamwe mu banyamigabane bifuje gusenya Sotra ngo bishyire hamwe bashinge isosiyete yabo. Ati “Ntabwo bari bakwiye gukuraho Sotra, kuki batashinze sosiyete yabo na Sotra igakomeza igakora?”
Ku kibazo cyo kuba batubahirizaga ibiciro by’ingendo, uyu mushoferi avuga ko ibi atari byo kuko ngo biheruka kera aho bari baragabanyirije abanyeshuri b’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, gusa nyuma bakaza kubihindura aho RURA ibibabujije.
Nyuma y’iminsi ibiri ihagaritswe, Sotra yahise isimbuzwa indi sosiyete yitwa Alpha Express, aho abakozi bayo babona ko ari akagambane ka bamwe mu banyamigabane bayibagamo.

Izi modoka zahoze ari iza Sotra ariko ikirango cyayo bagikuyeho, ubu ziri gukorera Alpha Express (Ifoto Ndayishimye JC)

Kayinamura Alfred (izina twamuhimbye) avuga ko bitumvikana uburyo icyemezo cyo kubuza Sotra gukora cyatangiye kubahirizwa tariki ya 23 Gicurasi, nyuma y’iminsi ibiri igahita isimbuzwa iyindi sosiyete itari inasanzwe mu bwikorezi bw’abantu mu Rwanda.
Yagize ati “Birababaje, biragaragaza ko ari ikintu cyari cyarateguwe mbere, wansobanurira ute gufunga Sotra ugahita uzana Alpha Express mu gihe gito kingana gutya?”
Abashoferi twaganiriye bavuga ko bitari bikwiye gufunga Sotra kuko n’ubundi abo bahaye kuyisimbura ari bamwe mu bari basanzwe ari abanyamigabane bayo.
Ati “Nonese ko abo abashinze iyo nshyashya ari na bo babaga muri Sotra ubwo bahinduye iki? Niba ikibazo cyari gihari bari bakwiye kugikemura imbere muri Sotra aho kuyisenya.”
Ugeze aho Sotra yari isanzwe ikorera muri gare ya Nyabugogo, usanga nta mugenzi winjiramo, aho abakata amatike ya sosiyete ya Alpha yayisimbuye bicaye hanze ariho bakatira amatike.
Katabarwa ushinzwe ubwikorezi muri RURA avuga ko inama y’ubutegetsi ya RURA yafashe umwanzuro wo kubwira abanyamigabane ba Sotra kwisuganya bagashinga sosiyete nshyashya izubahiriza amabwiriza yayo.
Yagize ati “Icyo ni kimwe mu myanzuro ya RURA, ivuga ko abari basanzwe bakorera muri Sotra bashaka indi kampani bakoreramo, babifashwemo na RURA, kugira ngo habeho continuity ya serivisi.”
Aha Katabarwa yemeza ko biteze ko iyi sosiyete nshyashya izakora neza. Ati “Bari basanzwe bahakorera n’ubundi, ntabwo ari bantu bashyashya baje.”
RURA ivuga ko ubuyobozi bwa Sotra ari bwo bwafataga icyemezo, aho ngo abanyamigabane bayo nta bushobozi bari bafite bwo gufata icyemezo bitewe n’imigabane babaga bafitemo.
Yongeraho ko “mu by’ukuri uburyo Sotra yari yubatse na cyo cyari ikibazo, ari na cyo gitera ibindi bibazo. Abo bazakora neza kubera ko twagiranye inama, barabitwemerera, ikindi ni uburyo bagiye kugira shareholding cyangwa se imigabane yabo bitandukanye n’ibya Sotra aho wasangaga umuntu udafite imodoka afite imigabane irenga 60%, bivuga ko ashobora gufata icyemezo kandi ari bo bakabaye bafata icyemezo kuko imodoka ari izabo.”
Abajijwe impamvu nta piganwa ryabayeho ngo haze abandi bashaka gukorera aho Sotra yakoreraga, Katabarwa yavuze ko nta piganwa rijya ribaho ku masosiyete akorera mu ntara ngo kuko hari ibintu byinshi biba bisabwa kugira ngo ribashe gukorwa.
Ngarambe Emmanuel, umwe mu banyamigabane bahoze muri Sotra wafatanyije n’abandi gushina Alpha Express avuga rumwe na RURA ku mikorere mibi ya Sotra.
Abakozi ba Alpha Express bari gukatira amatike hanze y’aho Sotra yakoreraga (Ifoto Ndayishimye JC)
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati “Imbogamizi twahuraga na zo, bwari ubuyobozi bubi bwa Sotra, ari na yo mpamvu yatumye dusaba ko twatandukana na Sotra.”
Ngarambe ariko avuguruza RURA ku kibazo cyo kuba ngo SOTRA yagabanyaga ibiciro by’ingendo, aho yemeza ko icyo kibazo nta cyari gihari.
Yagize ati “Ibyo kugabanya amatike y’ingendo byo ntacyo nabivugaho. Twakoraga neza rwose.”
Gusa, yemeza ko Sotra itarenganye, ati “Ntabwo Sotra yarenganye abo ni abantu bavuga ibyo batazi, twe nka twe twakoreragamo ni we twari tuzi uko biri kuko ni twe twasabye RURA ko yadutandukanya kuko nta modoka yagiraga.”
Anahamya ko umuyobozi wa Sotra, Cyimana Thierry Kayitankore ngo yabayobozaga igitugu, akavuga ko Alpha Express igiye gukora neza kuko ifite imodoka zayo ati “kandi ni twe tubyikorera, uko twubatse Sotra atari n’iyacu ndumva bigiye kuba akarusho kugira ngo turusheho gukora neza.”
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi wa Sotra Cyimana Thierry Kayitankore ariko kugera igihe twateguraga iyi nkuru telefoni ze ebyiri ntabwo zacagamo.

Aha ni imbere mu modoka ya nyiri Sotra, ubu na yo iri gukorana na Alpha Express (Ifoto Ndayishimye JC)

Source: Izuba Rirashe

Exit mobile version