Amavubi ntazitabira CECAFA izabera muri Uganda ku bw’amikoro macye. Ikipe y’Umupira w’Amaguru y’u Rwanda, Amavubi, ntizitabira imikino ya CECAFA Senior Challenge izabera mu gihugu cya Uganda mu kwezi gutaha k’Ukuboza, 2019 kubera ’amikoro macye’.
Aya makuru yemejwe na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo mu Rwanda nk’uko ikinyamakuru Funclub cyandika inkuru z’imikino kibitangaza.
Umuyobozi w’Agateganyo wa Siporo muri iyi minisiteri yavuze ko nta mikoro ahari kuri ubu, bityo ko bitakunda ko Amavubi akina CECAFA muri uyu mwaka.
Yagize ati, “ Ibintu byose byigwaho biri ku ngengabihe nyuma hakabaho kwitegura iyo byari bizwi. Twateye inkunga irushanwa rya CECAFA ku makipe ryabereye hano mu Rwanda, FERWAFA yari ibizi ko CECAFA y’ibihugu nta mafaranga y’andi azaboneka
yo kuyishyiramo, nta cyahindutse iyi CECAFA ntabwo tuzayitabira.”
FERWAFA ivuga ko nta mafaranga iifte yo kwishyura ku ikipe y’igihugu nk’uko yabigenje ku batarengeje imyaka 15 ubwo yabishyuriraga byose bakajya Asmara muri Eritrea.
Ni mu gihe Ibindi bihugu byo muri aka karere byamaze kwemeza ko bizitabira iyi CECAFA, birimo Tanzania, Uburundi, Kenya ifite igikombe giheruka, Djibouti, Ethiopia, Somalia, Eritrea, Zanzibar, Ethiopia na Uganda izakira aya marushanwa.
Dore ibyo minisiteri ivuga ko nta mikoro yabyo ifite
Ubusanzwe, igihugu cyakiriye imikino ya CECAFA kishyura hoteli n’ibyo kurya ku makipe yitabiriye, kikanishyura ingendo z’imbere mu gihugu. Ikipe yitabira CECAFA yiyishyurira ingendo ziyigeza mu gihugu kizaberamo iyo mikino, bakanamenya ibijyanye n’uduhimbazamusyi ku bakinnyi babo.
Ni u bwa mbere mu myaka 25 ishize ikipe nkuru y’u Rwanda inaniwe kwitabira imikino ya CECAFA y’ibihugu igihe yateguwe kubera ibibazo by’amikoro.
Iyi CECAFA y’ibihugu igiye kubera mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa 12 ihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hagati, ikaba igiye kongera kuba nyuma y’uko itabashije gukinwa mu mwaka wa 2018.
Amavubi y’u Rwanda yaviriyemo mu majonjora mu mikino yo muri 2017 yaberaga Machakos muri Kenya ntabwo azabasha gukina iyi CECAFA.
Minisiteri ya Siporo ifite mu nshingano zayo amakipe y’igihugu imaze iminsi idafasha amakipe y’u Rwanda kwitabira imikino y’akarere mu mupira w’amaguru kuko na CECAFA iheruka mu kwezi kwa 10 muri Uganda ku batarengeje imyaka 20 nabwo u Rwanda rwananiwe kwitabira kubera ibibazo by’amikoro.