Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bageze i Kigali kuri uyu mugoroba wo ku wa gatanu, bitewe no kubura imodoka yari yagenwe ngo ibageze kuri hoteli buri wese yahise atega imodoka isanzwe. Umunyamakuru w’Umuseke yabonye “abafana nka 12” baje ku kibuga k’indege i Kanombe kubakira.
Nta bantu benshi bagiye kwakira aba bakinnyi nk’uko byagendekeye Areruya Joseph uheruka kwegukana irushanwa mpuzamahanga rya La Tropicale Amisa Bongo ryo gusiganwa ku magare ku mugabane wa Africa.
Bageze i Kanombe baseka ubona ko bishimiye aho bageze mu irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abakina imbere mu gihugu, (CHAN2018) ribera muri Maroc.
Mashami Vincent Umutoza wungirije w’Amavubi ati: “Ni imikino yafashije abakinnyi bacu kuzamura urwego. Ni indi ‘experience’ (ubunararibonye) babonye kuko abenshi ni bashya, ntabwo baramenyera amarushanwa.
Twatanze ibyo twari dufite byose. Ndashimira abakinnyi cyane nubwo tutageze aho twifuzaga. Si iherezo ry’ubuzima bw’umupira mu Rwanda. Tuzakomeza gutegura amarushanwa ataha.”
Gusa iyi kipe igeze mu Rwanda itari kumwe n’umutoza Antoine Hey kuko ubuyobozi bwa FERWAFA bwasabye ko barangizanya amasezerano bari bafitanye yo gutoza u Rwanda.
Abakinnyi b’Amavubi babuze bus ibatwara kuko Volcano bari bategereje yahageze itinze bitegera imodoka zisanzwe bajya kuri Hotel La Parisse i Nyandungu.
U Rwanda rwakinnye imikino itatu, uwa mbere rwanganyije na Nigeria, (0-0), umukino wa kabiri rwatsinze Equatorial Guinea 1-0 n’umukino wa nyuma wabaye ku wa kabiri rusezererwa na Libya yabatsinze igitego 1-0 ku munota wa nyuma w’umukino kandi u Rwanda rwasabwaga kunganya ngo rukomeze mu kindi kiciro.
Kuri benshi Amavibi babona ko yavuye mu irushanwa ntako atagize kuko nta na hamwe yatsinzwe yandagajwe muri iri rushanwa.
NGABO Roben
UMUSEKE.RW