Ibi nibyo twita gusahuranwa inyanya n’inyoni!!!!! Nta gitangaza kirimo kuko iyi leta ya Paul Kagame yiswe barusahurira mu nduru. Nta soni bagira. Uribaza ariko kugira ngo umuturage bamusenyere maze bamuhe ubusabusa bw’amafaranga kugirango bamwikize? Ariko basanze abaturage n’abo barahumutse, barakanuye ntawe uzabubikaho urusyo ngo baceceke. Miliyoni 4 ziguze ikibanza harimo n’inzu irimo amazi n’amashanyarazi? Ariko se baretse abo baturage bakipfira neza ko n’ubundi barangije gupfa igihe bababwiraga ko bazabimura.
Ibyo bikoresho byubatse ayo mazu leta irimo irwanira n’abaturage koko bivuyemo amafaranga angahe yatuma ubuyobozi bwishyira hanze bene kariya kageni? Bakomeje kwerekana inyota y’amafaranga ikabije. Umuturage bagize kumusenyera nk’aho bamuhaye indishyi y’akababaro ahubwo baramusonga. Ng’uko uko iyo leta ya Paul Kagame ikora. Ibi byose babyigishwa n’isiha rusahuzi Paul Kagame. Iyo wiba uhetse uba wigisha uwo mu mugongo.
Ariko Leta ya Paul Kagame nta narimwe yigeze yumvikana n’abaturage igihe cyose yashatse kubimura. Ibi birerekana uburyo izo gahunda zikorwa zitabanje gutegurwa neza. Leta ngo ibanze iganire n’abaturage bumvikane neza kugirango ibone gushyira mu bikorwa ibyo yumvikanye n’abaturage. Aha niho cya gitugu cya Paul Kagame n’ubugome bwe bigaragarira. Ubu se demokarasi irihe? Igihe cyose ubutegetsi bwishyizeho kugahato n’imiyoborere yabwo ntabwo igenda neza. Abaturage bahora barira kubera gukandamirwa n’ubutegetsi bw’igitugu. Igihe abaturage bazahaguruka n’iho leta ya Paul Kagame nayo izarangirira.
Yanditswe na Ange Uwera