Site icon Rugali – Amakuru

Amatwi ya Rugali: Buriya umutima wa Kagame usa nk’uw’abandi koko, cyangwa ufite uko usa wihariye? Kuko ubugome bwe ntibugira ingano.

Ubundi abakristu baravuga ngo niba umuntu agukubise urushyi kw’itama utega irindi tama agakubitaho urundi. Ariko inshyi za Paul Kagame ku banyarwanda cyane cyane ku muryango wa Rwigara zimaze kuba nyinshi. Imana iravuga ngo ntukifurize mugenzi wawe ikibi niyo yaba ari umwanzi wawe. Ariko njye hano mbanje kuyisaba imbabazi mbere yo kugira icyo nifuriza Kagame. Ndasaba Imana ngo Kagame ntizamutware itabanje ku mureka ngo nawe agaraguzwe agati n’abo yagiriye nabi bakiri kuri iyi si, ndasaba Imana ngo buri munyarwanda azavuge ikimushengura umutima icyo gihe azaba ari mu maboko y’abamurwanya.

Buriya umutima wa Kagame usa nk’uw’abandi koko, cyangwa ufite uko usa wihariye? Kuko ubugome bwe ntibugira ingano. Paul Kagame ashimishwa no kubona abanyarwanda babaye. N’igikoko kuko iyo aza kuba ari umuntu yakumvise amarira y’uriya muryango wa Rwigara, yakumvise amaganya y’abanyarwanda muri rusange. Umuryango wa Rwigara ufite ubutwari budasanzwe, kurega mu rukiko ngo uruganda rwabo ngo rwarafunze bimeze nk’aho uwo urega ariwe uregera. N’ako niko bimeze kuko amategeko yose ava ku mugome Paul Kagame. Bariya bacamanza bakora ibyo Kagame avuze bivuga ngo gutsinda ruriya rubanza bizava ku Mana yonyine.

https://www.youtube.com/watch?v=Pbme6oMpOkY

Kagame nakomeze akandamize abanyarwanda umunsi bazahaguruka sinzi aho azahungira. Ko azashaka kwinjira munda y’isi ikamuruka. Ko azashaka kwirasa pistoli ye ikanga kurekura isasu. Ko azamira twa tuzi twa Munyuza ariko ntituzagira icyo tumutwara. Azahungira he? Urupfu narwo ruzamwanga kuko agomba kwishyura ibyo arimo akorera abanyarwanda.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version