Site icon Rugali – Amakuru

Amatwi adusumira n’uko Olivier Nduhungirehe yaba arimo kuvugutirwa umuti.

Vuba aha itangazo rigira riti “Nkuko abiherwa uburenganzira n’itegeko Nshinga Perezida waRepublika yashize mu myanya …..”. Ayo makuru akomeza avuga ko uyu muhutu Olivier Nduhungirehe ari bwamburwe umwanya hanyuma akisanga aho Nyakubahwa Paulo Kagame ajya ashyira ibindi bikatsi yarangije kunyunyuza.

Abaduhaye aya makuru batubwiye ko batayobewe uburyo Olivier Nduhungirehe yatanze ubwenegihugu bw’ababiligi agasigarana ubw’uRwanda nyamara abana n’umugore akabasaba kugumana ubw’abababiligi byabindi ngo “ntawamenya”.

Uyu Olivier Nduhungirehe Inkotanyi ziracyibuka neza inzandiko ze yagiye yandika mu myaka mike ishize ashinja RPF Inkotanyi ubwicanyi bw’abahutu harimo na murumuna we. Olivier Nduhungirehe mu nzandiko ze zibitswe neza aho umuswa n’inyenzi bitagera mu ngoro nshya ya RPF Inkotanyi yanditse ashinja Inkotanyi kuba zararashye kurumuna we barikumwe we zikamuhusha.

Amakuru angeraho nuko nyuma yo guhuragura ibigambo bidafite icyo bifasha uRwanda ahubwo bakaza gusanga yaba abikora kubushake kugira ngo ahungabanye umubano w’uRwanda kubwe ruyobowe n’abicanyi bishe murumuna we. Bamwe ibukuru bakaba bamaze gutahura ko arimo gutoba nkana.

Umukoresha we kumuha rugari byagushije benshi muri naïvété. Aya makuru abaye impamo Olivier Nduhungirehe mu myaka 2 iri imbere ntazaba akivugwa muri guverinoma ndetse azaba abitse neza aho abandi nka General Munyakazi, Ntakirutinka na Pasteur Bizimungu bigeze kubikwa.

Uwampaye amakuru yambwiye ko kubirebana na Olivier Nduhungirehe it is a matter of time!

Tubitege amaso

Kanuma Christophe

Exit mobile version