Akenshi iyo amatora mu Rwanda yegereje, hari ibimenyetso byigaragaza usanga bijyanye n’abantu bicwa, bagafungwa cyangwa bagahohoterwa n’inzego za leta zinyuranye mu rwego rwo kubatera ubwoba. Ibi bimenyetso ry’ ihohoterwa twararibonye mu matora yo muri 2003 ndetse nayo muri 2010. None bya bimenyetso bisa nkibyo muri 2003 na 2010 byatangiye kwigaragaza mu gihe amatora yo muri Kanama 2017 yegereje. Ku bantu baba batarabonye umwanya wo gukurikira ibiri kubera mu Rwanda muri iyi minsi no mezi ashize, twagirango tubibutse ibi bikurikira:
* Vuba aha mwumvise umwe mu banyamakuru bandikira kimwe mu binyamakuru bikomeye mu Rwanda wafashwe na polisi ashinjwa kutishyura imisoro muri RRA ikigo gishinzwe imisoro mu Rwanda kandi ngo hakaba hari n’ibindi byaha bikomeye akurikiranweho. Ibi bikaba byarabaye ku witwa Shyaka Kanuma ubu akaba afunzwe ndetse n’ikinyamakuru cye cyitwa Rwanda Focus kikaba cyarafunzwe.
* Vuba aha mwumvise undi munyamakuru witwa Bob Mugabe ukunda kunenga bikomeye leta ya Kagame akaba atara n’amakuru aba arimo amanyanga no gutekinika bikorwa muri leta ya Kagame. Bob Mugabe ubundi yandika mu kinyamakuru kitwa Great Lakes Voices, none nawe buri munsi yategetswe kwitaba polisi aho bamuhata ibibazo bamushinja kuba akora ibikorwa byo kubangamira no gushaka gukuraho leta iriho. Twabibutsa ko mu minsi ishize uyu Bob Mugabe abantu bakekwa kuba arabakozi ba DMI bari bamushimuse ku ngufu ariko imana igakinga akaboko cyakora bashoboye gutwara telefoni ye igendanwa mu ntoki.
* Vuba aha mwumvise umunyamategeko witwa Nzamwita Toy uzwi cyane muri Kigali wishwe na polisi imurashe imuziza ko yanze guhagarara kuri bariyeri iri hafi ya Kigali Convention Center.
* Vuba aha mwumvise ibyabaye kuri Mucyo Jean de Dieu, intumwa ya rubanda ikomeye, wapfuye bitunguranye batubwira ko yaguye ku madarajya arimo azamuka ajya ku kazi.
* Vuba aha mwumvise ibyabaye k’umucuruzi ukomeye i Rwamagana witwa Venuste Rwabukamba aho polisi yatubwiye ko basanze yirashe mu cyumba cye araramo.
* Vuba aha mwumvise ibyabaye k’ umunyarwanda witwa Padiri Nahimana wari utashye agiye guhangana na Perezida Kagame mu matora yo muri 2017 ariko yagera i Nairobi leta ya Kagame ikamwangira kwinjira mu ndege ya Kenya Airways yagombaga kumugeza i Kigali. Byabaye ngombwa ko Padiri Nahimana asubira mu Bufaransa aho atuye ubu.
Ibi byose maze kurondora haruguru byabaye mu gihe gito cy’amezi atatu gusa kuva m’ Ukwakira kugeza m’ Ukuboza 2016.
Igitangaje kandi kibabaje kurushaho nuko Kagame n’abambari be bihandagaza bakabeshya isi yose n’abanyarwanda ko uku kwica cyangwa guhohotera abanyarwanda ari ukuri kwambaye ubusa ko tugomba kubyemera uko babitubwiye. Ushatse kunyuranya nabo bamwita umwanzi w’igihugu nawe bakamwica, bakamufunga cyangwa bakamuteza Rwanda Revenue Authority bamubeshyera ko atishyuye imisoro.
Mu gihe ibikorwa byo kwica, gufunga no guhohotera abanyarwanda bikomeje kwiyongera, niko Kagame nawe akomeje kugira ubwoba no kwikanga baringa ariyo mpamvu mubona polisi ye yatangiye gushyira za bariyeri hose muri Kigali.
Hagati aho, rya koti rya burende Kagame yambara iyo yasuye abaturage abeshyera ko bamukunda cyangwa bashaka ko aba perezida ubuzima bwe bwose, rizakomeza kwiyongera.
Byanditswe na David Himbara