Site icon Rugali – Amakuru

AMATEKA YISUBIYEMO

Inkambi y'impunzi z'abanyarwanda iri i Kalehe muri Kivu y'amajyepfo

Nimuhorane Imana! Umwaka wa 1996 wazaniye impunzi z’abanyarwanda imvura y’amazi n’imvura y’amasasu. Ubu naho, nyuma y’imyaka irenga 20, abanyarwanda b’impunzi baguweho n’imvura y’amasasu.

Haba muli 1996, haba muli 2019, dusa nk’abatunguwe. Ndifuza ko buri wese, cyane cyane abayobozi n’impuguke zacu, yakwibaza ibibazo bikurikira : ni gute dusa n’abaje kwirara mu bihugu twahungiyemo, cyane cyane ibyo duhana imbibi, kandi Kagame ataratinye gukora itsembatsemba ry’i Kibeho, akaba ataratinye kudutera muli Zayire akadutsemba, akaba no mu madisikuru ye atarahwemye kuduhishurira umugambi we wo kudusanga aho turi hose akadutsemba ?

Ni gute bamwe muli twe bagize amahirwe yo gutunga mu buhungiro, aliko bakibagirwa guteganyiriza itahuka ?
Ni gute koko twakomeje kurebeera Kagame kugeza ubwo aduhenebereje nk’aho tutari tuzi ko aricyo agamije ?
Ni gute umuntu w’impunzi wahiriwe yatanga amadolari 50 limwe rizima nyuma akicara avuga ngo « nabahaye umusanzu wanjye ntegereje ko muncyura mu Rwanda ? » Hari igihugu kigura amadolari 50 ?
Ni gute twananiwe gushyira hamwe kandi tuzi neza ko umwicanyi adufata kimwe twese ? Ubu se iyo arasa urufaya mu kivunge cy’impunzi atandukanya umukiga n’umunyenduga, umututsi n’umuhutu ?

Bavandimwe, ibi byago byacu tubifitemo uruhare. Aya makuba akomeye ni umuti usharira dukwiye kunywa ukadufungura amaso. Ndasaba urubyiruko kwigira ku makosa abakuru twakoze bityo abato b’i Rwanda bakishakira ibisubizo. Ndasaba abakuru bashyira mu gaciro kwitegereza uruhare rwabo muli aka kaga kacu bagahinduka bagakora igikwiye. Ibibazo byacu si akarande, tubishatse tukabitangira igiciro ejo hazaruta none. Nimuhaguruke.

Innocent Biruka, 03/02/2019

Exit mobile version